Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yakebuye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge by’umwihariko abahanzi ndetse agenera ubutumwa abirara bakanywera ibiyobyabwenge hanze y’Igihugu, ko bitazakuraho kubapima bageze mu Rwanda.
Ni mu butumwa ACP Rutikanga yageneye urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Umunota.
Yabikomojeho agendeye ku rugero rw’abahanzi Nyarwanda, Babu na Ariel Wayz baherutse gukurikiranwaho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse bakaza koherezwa mu kigo ngororamuco.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga, yavuze ko gukoresha ibiyobyabwenge bishobora kuba imbarutso yo gusenya mu munota umwe, ibyo umuhanzi yubatse mu gihe kirekire.
Yagize ati “Ushobora kubaka ubuzima bwawe, ibintu byawe mu myaka 10, mu munota umwe ukabisenya byose bikaba zero bikazakugora kongera guhaguruka. Kubaka izina no gukundwa ukagira abafana ukagira igikundiro ni urugendo rusaba ko urugendamo uri inyangamugayo, urugendamo uri icyitegererezo ariko iyo usinze iyo ‘fame’ urahanantuka kandi kweguka bikazaba ikibazo gikomeye.”
Ku banywera ibiyobyabwenge hanze y’Igihugu bagapimirwa mu Rwanda, ACP Rutikanga, yavuze ko na bo bakurikiranwa.
Ati “Hari ibintu umuntu akora ukamureba ukavuga ngo ariko ibi yabikoze ari muzima? Rero ntabwo umuntu yakora ibintu nka biriya azi ko bibujijwe, azi uburemere bw’igihano, akabirengaho akabikora hanyuma ngo nturebe uti ‘Reka ndebe ikimurimo'”.
Yaburiye abakoresha ibiyobyabwenge bose ko aho babifatiye hose bazagera mu Rwanda bagapimwa, abasaba kubyirinda ndetse asaba ababyeyi gufasha urwego rwa Polisi n’abaganga, mu rugendo rwo kubirwanya.
Yibukije urubyiruko ko rwahawe amahirwe n’Igihugu, arusaba kuyabyaza umusaruro ndetse n’ibivuyemo bigafasha abandi.
Ati “Kubaka igihugu ni uko igihugu kigufasha kigashyiraho ibyangombwa byose. Iyo umaze gutera imbere nawe ukagifasha kugira abandi ubageze imbere. Iyo [unyweye ibiyobyabwenge] buriya Igihugu kiba gihombye, ntabwo ari wowe wenyine uba uhombye.”
ACP Rutikanga yabwiye urubyiruko ko ibiyobwange bitari inshuti zabo, ndetse ko ubinyweye bimunyonga bikarangiza ubuzima bwe.
Ati “Rero rubyiruko mukiri batoya, ubuzima buryoha kuko uri muzima, kandi buryoha kuko utekereza neza, buryoha kuko utekereza kubera ubwenge bwawe n’imbaraga zawe nta kindi kiri mu maraso kigusunika. (Ibiyobyabwenge) si inshuti yawe, ntabwo wigeze uvukana nacyo, nta nubwo Imana yakuremanye nacyo, ni byo wishyiriyemo, kiriya gi-‘cocaine’, kiriya kimogi, kiriya gi-‘heroine’ n’ibindi wisukamo, ibi byuma bikubitamo ntabwo muri inshuti, kirakunyonga kikaguhitana ukagwa hariya ukaba usoje urugendo rwawe hakiri kare.”





