sangiza abandi

Ubuhamya bw’abo mu Byimana barwanyije imirire mibi babikesha ubworozi bw’inkoko

sangiza abandi

Abanyamuryango b’Itsinda ‘Tuzamurane Byimana’ bakora ubworozi bw’inkoko bwa kijyambere bavuga ko umusaruro w’amagi babukuramo wababereye igisubizo gikomeye mu kurwanya imirire mibi mu Murenge wa Byimana, wo mu Karere ka Ruhango.

Umuyobozi wa ‘Tuzamurane Byimana’, Ingabire Doxia, avuga ko batangiye uyu mushinga mu 2020, ari urubyiruko, abagore n’abagabo biyemeje gukora kugira ngo biteze imbere.

Ati “Twatangiye dufite inkoko nke, tuzongeramo gahoro gahoro uko ubushobozi bwiyongeraga. Twatangiriye ku nkoko 50, ubu tugeze ku nkoko zigera kuri 200.”

Mu rugendo rwo kwiyubaka, iri tsinda ryahawe inkunga zitandukanye zirimo n’izo muri gahunda ya VUP, yabafashije kongera umubare w’inkoko zigera ku gihumbi.

Uwo musaruro wabafashije no kwinjiza amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’iterambere, nko kwishyura mituweli.

Ingabire avuga ko amahirwe akomeye bagize ari ubwo Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ibiribwa n’Ubuhinzi, FAO, cyabahaga inkunga y’arenga miliyoni 100 Frw.

Ati “Baraje batwubakira inzu, baduha n’inkoko 500, ariko baduha n’ibikoresho nkenerwa, birimo ibyo kubikamo amazi, biriya inkoko zitereramo […] baduhaye inkoko zigiye gutera, baduhaye ako inkoko zitereramo, baduha iminzani, baduha ibiryo, ntacyo batadukoreye.”

Nyuma yo kubona iyi nkunga, FAO yasabye iri tsinda ko umusaruro w’amagi uzajya ugira uruhare mu kurwanya imirire mibi, cyane cyane ku bana bavurirwa mu bigo nderabuzima.

Ati “Dufata amagi hano ku kiraro, tukagenda tukajyana ku kigo nderabuzima, baba bafite abana baba mu mutuku no mu muhondo.”

Kugeza ubu, ‘Tuzamurane Byimana’ ikora neza, aho buri munsi ibona amagi 300. Muri ayo, 5% y’umusaruro cyangwa arenzeho, agemurirwa abana bafite imirire mibi mu Kigo Nderabuzima cya Byimana.

Abanyamuryango b’iri tsinda bavuga ko intego yabo atari ukwikura mu bukene gusa, ahubwo ari no kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bo muri Byimana, binyuze mu kurwanya imirire mibi.

Kugeza ubu ‘Tuzamurane Byimana’ bafite inkoko zigera mu 1,400 muri izo izitera ni 300.

Ubuziranenge bw’umusaruro w’aborozi burabungabunzwe

Ishami rya Loni rishinzwe Ibiribwa n’Ubuhinzi (FAO) rigaragaza ko mu rugendo rwo kwihaza mu biribwa, abantu benshi bibanda ku bwinshi bw’umusaruro aho kwita ku buziranenge bw’ibyo biribwa, bagasaba abahinzi n’aborozi gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiribwa abantu bafungura bibe bifite ubuziranenge n’umutekano.

No mu bworozi bwa kijyambere bw’inkoko bw’itsinda ‘Tuzamurane Byimana’, ubuziranenge ni kimwe mu byo bashyira imbere.

Iri tsinda rifite amabwiriza akomeye ajyanye n’isuku, imiti n’imirire y’inkoko, kugira ngo amagi n’inyama bizavamo bibe bizima kandi bitagira ingaruka ku buzima bw’ababirya.

Ingabire Doxia avuga ko nk’umuntu winjira mu kiraro abanza gusukura inkweto, mu mazi arimo umuti wica udukoko wa Cupaxide.

Ati “Uriya ni umuti witwa Cupaxide. Muri uriya muti ‘microbes’ zose zirapfa kuko urakaze cyane, buriya niyo waza hano mu kiraro ugahagararamo ntabwo wakwanduza inkoko.”

Asobanura ko uwo muti ari ngombwa cyane kuko urinda inkoko kwandura indwara zituruka ku nyoni cyangwa ibindi binyabuzima bishobora kuba bifite udukoko twandura.

Ingabire avuga ko nk’aborozi bitwararika bikomeye ku bijyanye n’imiti ndetse n’ibiryo baha inkoko kugirango bibe bisukuye bitazagira ingaruka ku bazazirya cyangwa amagi.

Ati “Niba inkoko zakingiwe, turamara Icyumweru tudahaye abana amagi, kuko ziba zanyweye ama antibiotics n’amavitamine kandi aragenda akajya mu magi. Rero iyo ugiye ukayateka ukayaha abantu baba banyweye ya miti naza vitamin kandi byari iby’inkoko.”

Nyuma yo gukoresha imiti, aborozi ntibemerewe kugurisha cyangwa gutanga amagi kugeza igihe imiti yose ishize muri ya magi, kugira ngo hirindwe ingaruka zishobora kuba ku muntu uzarya ayo magi.

Akomeza avuga ko amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo kwita ku buziranenge bw’ibikomoka ku bworozi, harimo no kubigisha uburyo bwo kubika neza, gutegura, n’isuku y’aho bororera bayahawe na FAO.

Ati” FAO iduha amahugurwa kenshi kandi bakaduha n’abantu b’abahanga mu kudusobanurira natwe tukayafata.”

Leta y’u Rwanda yashyize imbere gahunda zigamije kuzamura ubuziranenge n’umutekano w’ibiribwa n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kugira ngo umusaruro w’Abanyarwanda ushobore kugera no ku masoko mpuzamahanga.

Umuryango mpuzamahanga w’ubuzima, World Health Organization, usobanura ko nta mutekano w’ibiribwa ushoboka hatabayeho ubuziranenge.

Uyu muryango utangaza ko buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni 600 barwara indwara zituruka ku biribwa bidafite ubuziranenge, naho abasaga 420,000 bakahasiga ubuzima, harimo abana barenga 5% by’abo bose.

Ku rwego rw’Isi, arenga miliyari 100$ agendera mu buvuzi bw’indwara zituruka ku biribwa bidafite ubuziranenge.

Mu Rwanda, abantu basaga 57,000 barwara izi ndwara buri mwaka, mu gihe abasaga 55 bapfa, abandi bagahura n’indwara z’impiswi n’izindi zituruka ku biribwa bitujuje ubuziranenge. Byongera kandi umutwaro w’ubuvuzi ungana na miliyoni 3.2$ buri mwaka.

FAO ivuga ko ubuziranenge bw’ibiribwa butagarukira ku musaruro gusa, ahubwo bukomereza ku buryo abantu babibika, uburyo babiteguramo, ndetse n’isuku y’ubikora. Kandi ni yo nzira yonyine ituma ibiribwa bigirira akamaro ubirya aho kubimutera ibibazo.

Photos:

[fluentform id="3"]