sangiza abandi

Minisitiri Bizimana yashimye ubutwari bw’Abenebikiramu mu kurokora Abatutsi

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimye igitabo kigaragaza uruhare rw’Abenebikira mu kurinda abana barokotse Jenoside, avuga ko ari igikorwa kigaragaza isura y’ukuri ya bamwe mu barokotse Jenoside n’abanyamadini babigizemo uruhare.

Ni ibyo yagarutseho, ku mugoroba wo ku wa 6 Ugushyingo 2025, ubwo umubikira Murekatete Anna Beata, wo mu muryango w’Abihayimana b’Abenebikira, yamurikaga igitabo yanditse kigaragaza uruhare rw’umuryango wabo mu kurokora no guha uburezi abana barokotse Jenoside, wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside Kigali, ruherereye ku Gisozi.

Iki gitabo cyanditswe na Soeur Murekatete yagihaye izina rya “Le Génocide commis contre les Tutsi: Contribution des Benebikira à la protection des victimes et à la reconstruction du pays”, ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura “Jenosiya yakorewe Abatutsi: Uruhare rw’Ababenebikira mu kurengera abacitse ku icumu no mu kubaka igihugu.”

Uyu mubikira w’imyaka 74 y’amavuko, yahoze ayobora ishuri rya Save mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse na nyuma yaho akomeza gukora uburezi, amazemo imyaka 38.

We n’abandi bagenzi be b’Abenebikira mu gihe cya Jenoside barokoye abana b’Abatutsi barenga 270 bari bahungiye mu bigo byabo i Save, ndetse na nyuma ya Jenoside akomeza kurera aba bana no gusana imitima yabo.

Muri uru rugendo nibwo Soeur Murekatete yanditse igitabo cy’impapuro 180, kigaruka kuri aya mateka, aho mu gice cya mbere cyayo agaruka ku bibazo bahuye na byo mu butumwa kuva mu 1990 kugeza 1994, icya kabiri kikavuga ku buryo barokotse Jenoside babikesha kwishyira hamwe no kutitandukanya, n’ibindi.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko iki gitabo cya Soeur Murekatete gifite umwihariko, kuko cyerekana ubutwari n’ubwitange bw’Abenebikira mu kurokora abana bari barahungiye ku kigo cya Save mu gihe cya Jenoside.

Avuga ko iki gitabo kizafasha guhangana n’abanyamadini n’abandi bagerageza gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kurwanya abashaka guhindura amateka y’u Rwanda.

Yakomeje ashimangira ko igitabo cya Sœur Murekatete kizigisha urubyiruko indangagaciro z’ubutwari n’urukundo, kigaragaza abihayimana bamwe bitanze kugira ngo barengere ubuzima bw’Abatutsi, aho Abenebikira bagaragaje ubutwari mu gihe cy’icuraburindi.

Soeur Murekatete nawe avuga ko yanditse iki gitabo yifuza ko abantu bazagikuramo ubutumwa byumwihariko abihayimana.

Ati” Mu bihe bibi nka biriya, abantu bashinzwe umurimo w’Imana, dukwiriye gukomeza guhagarara mu butumwa, nibyo bikiza.”

Uretse igitabo, Sœur Murekatete yakoze umushinga w’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu mashuri, waje kugezwa mu mashuri asaga 50 mu Rwanda, aho ishuri yakoragamo ryaGroupe Scolaire Sainte Bernadette de Save, babonye n’igihembo cya UNESCO.

Photos:

[fluentform id="3"]