Umuhanzi Florien Uworizagwira, yatangaje ko adaciwe intege n’amashusho y’urukozasoni ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yongera kugaragaza urwo akunda umukunzi we.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, hacicikanye amakuru n’amashusho y’uyu muhanzi, agaragara we n’umukunzi we adasiba kugaragaza, bari mu gikorwa cyo kubaka urugo nk’abashakanye.
Aya mashusho yaje hashize igihe havugwa ko hari amashusho y’ubwambure bwe, nubwo hari abatarabyemeraga bavuga ko ari ugushaka kumenyekanisha ibihangano cyangwa gushaka ubwamamare bakunze kwita ‘agatwiko’ k’abahanzi.
Muri aya mashusho bigaragara ko bayafashe babishaka, nubwo Yampano yavuze ko atari we wayishyiriye hanze ahubwo ari umuntu utaramenyekanya.
Nyuma yaho ayo mashusho akwirakwiye, yasabye imbabazi abamukurikira.
Ati “Nanditse iyi ‘tweet’ nshaka gusaba imbabazi z’amashusho yange akomeje gukwirakwizwa, ko yagiye hanze atari ku bushake bwange ahubwo ari umuntu utamenyekanye wayashyize hanze, nkaba nanditse ibi ngirango mbasabe mureke kuyakwirakwiza”
Yagaragaje ko ibyamubayeho bitamuca intege, akomeza agira ati “Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryakomeje imfuruka, ariko uwo rizagwira wese rizamugira ifu. Nta mbaraga zishobora gusenya icyo Imana yubatse cyangwa gutandukanya abo yahuje”.
Yerekana umugore we ku rubuga rwa X, yakomeje agira ati “Ntakizabuza Impala gucuranga.”
Ibyabaye kuri Yampano bishobora kuba isomo rikomeye ku bahanzi bakiri bato ku bijyanye n’ubuzima bwabo bwite ndetse ko ibyo bakora bishobora kubangiza mu gihe bigiye hanze.
Kugeza ubu nta makuru arambuye aratangazwa ku cyateye isakara ry’ayo mashusho cyangwa uwayatangaje.





