Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC),yatangaje ko ishima intambwe imaze guterwa mu kugabanya ubukene, inashima uruhare rw’imiryango itari iya leta mu iterambere ry’Igihugu.
Ibi yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 11Ugishyingo 2025. ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobozi b’Imiryango Itari iya Leta (CSOs), hagamijwe kurushaho gukomeza ubufatanye no gushyira hamwe mu rugendo rwo kugeza u Rwanda ku ntego zarwo z’iterambere rirambye.
Ni ibiganiro byibanze ku ruhare rwa CSOs mu kubaka sosiyete, aho abaturage babona serivisi zirimo ubuzima, uburezi n’imibereho myiza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yashimye uruhare rukomeye rw’iyi miryango mu bikorwa bitandukanye by’iterambere byagezweho mu myaka ishize, birimo no kugabanya ubukene mu gihugu.
Yagize ati:“Imbaraga zanyu zagize uruhare runini mu kugabanya ubukene, aho muri 2017 bwari 39% kugeza mu mwaka 2024 bwagabanutse kugeza 27%.
Yakomeje ashimangira ko ubufatanye n’imiryango itari iya Leta ari ngombwa mu rugamba rwo kubaka igihugu , cyita ku baturage bose kandi kibaha amahirwe angana.
Abayobozi b’imiryango itari iya leta, CSOs, bagaragaje ko biteguye gukomeza gukorana n’inzego za Leta mu guharanira iterambere rishyira imbere umuturage, no mu gukomeza guhangana n’imbogamizi zigihari mu bice bitandukanye by’igihugu.
MINALOC yagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bizakomeza kugira ngo ubufatanye burusheho gukomera, bityo inzego zombi zigire uruhare rufatika mu kubaka u Rwanda rwifuzwa n’abaturage bose.








