Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Niyo Bosco, yatangaje ko yitegura gukora ubukwe n’umukunzi we Mukamisha Irene, bitarenze muri Mutarama 2026.
Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ,Taikun Ndahiro, ubwo yari amubajije igihe azakorera ubukwe.
Niyo Bosco mu kumusubiza yagize ati “ Ntabwo bishobora kurenga ukwa mbere, Imana ibigiyemo rwose icyo gihe nanjye naba meze neza.”
Tariki 17 Nzeri 2025, nibwo Niyo Bosco yambitse umukunzi we Irene Mukamisha, impeta y’urukundo amusaba ko yamubera umugore, mu birori byabereye kuri La Palisse Hotel Gashora, mu Karere ka Bugesera.
Icyo gikorwa cyaje gikurikira imitoma aba bombi bari bamaze iminsi baterana ku mbuga nkoranyambaga zabo, berekana urwo bakundana.
Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi b’abanyempano bihambaye, haba mu kuririmba ndetse byakarusho mu kwandika indirimbo.
Uyu musore w’imyaka 25 yatangiye umuziki muri Mutarama 2020, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Ubigenza Ute’, ‘Seka’, ‘Urugi’, ‘Izindi mbaraga’ n’izindi nyinshi.
NIYO BOSCO ARI HAFI GUKORA UBUKWE









