sangiza abandi

Lt Col Mutabazi yagaragaje ko umuti w’intambara ku Isi ari ugukemura ikizitera uhereye mu mizi

sangiza abandi

Umujyanama mu by’umutekano muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (Loni), Lt Col Deo Mutabazi, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’amakimbirane n’intambara ari ukubihera mu mizi no gufasha abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano wabo.

Yabitangaje ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ugushyingo 2025, ubwo yari mu nama ya kane ya Loni yiga kuri politiki rusange, gushyira iherezo ku bukoloni n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.

Lt Col Mutabazi yavuze ko uburyo Loni ikoresha mu kubungabunga amahoro bukwiye gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye, bigamije gukuraho impamvu zitera amakimbirane aho gushyira imbere ibikoresho n’ubuhanga byifashishwa mu kurinda abaturage gusa.

Ati “Nta bushobozi cyangwa ikoranabuhanga na rimwe byatuma abaturage barindwa neza nk’uko byakorwa mu gihe haba hashyizwe imbaraga mu gushaka amahoro arambye binyuze mu biganiro bya politiki bigamije gukemura ibibazo biba byateje amakimbirane.”

Yagarutse ku kuba ibikorwa byo kubungabunga amahoro bikunze kutagira igihe bikorerwa gihoraho, bituma bidindira cyangwa bigateza kutizerwa mu bihugu bikorerwamo na Loni.

Yavuze ko ari ngombwa gusuzuma neza inshingano z’ibikorwa byo kubungabunga amahoro mbere y’uko byemezwa, kugira ngo bibe bifite ishingiro kandi bihamye.

Lt Col Mutabazi kandi yasabye ko ibikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro byajya bishyira imbere ubufatanye n’abaturage b’aho bikorwa, kuko ari bo bafitiye ubumenyi n’ubushobozi bwo gutanga ibisubizo birambye.

Yatangaje ko u Rwanda rugaragaza ko kwinjiza abaturage mu bikorwa bigamije kuzana amahoro bitanga umusaruro, binyuze mu bikorwa bihuriramo abaturage nko gukorana isuku, uburezi, ubuzima n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije.

Ati “Iyo abaturage, abayobozi babo n’abashinzwe kubungabunga amahoro bakoranye, bibyara icyizere n’ubufatanye, bigafasha no kurwanya ikwirakwizwa ry’amakuru y’ibihuha n’urwango bishobora gusenya ibikorwa by’amahoro.”

Yarangije yibutsa ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse anashimira abarinzi b’amahoro bose bishwe barwanira ko haba amahoro mu bice by’Isi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]