Mu Rwanda kuva ku 17-19 Ugushyingo 2025, hagiye kubera inama yiswe Vaccine Symposium 2025, ihuza impuguke zitandukanye mu bijyanye n’inkingo.
Iyi nama izabera mu Kigo Nyafurika cy’Icyitegererezo mu bijyanye no gukonjesha imiti, inkingo n’ibiribwa, ACES (Africa Center of Excellence for Sustainable Cooling and Cold Chain).
Ni inama yateguwe ku bufatanye bwa ACES, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Kaminuza ya Birmingham,Ikigo Clean Cooling Network, n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima n’ikoranabuhanga.
Kuba u Rwanda rugiye kwakira iyi nama, bigaragaza intambwe imaze guterwa mu gushyigikira ikoranabuhanga mu buvuzi binyuze mu mushinga wa VACCAIR.
Ubu bukaba ari uburyo bwo kugeza inkingo mu bice bitandukanye by’igihugu hifashishijwe uburyo bw’utudege tutagira abapiloti , Drone , mu bice byo mu cyaro.
Umuyobozi mukuru wa RBC Dr Cloude M. Muvunyi abinyujije kuri X yagize ati “RBC yishimiye kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bikorwa nk’ibya VACCAIR bigamije gushimangira uburenganzira bwo guhabwa inkingo”.
Yakomeje agaragaza ko yishimiye ibiganiro n’ibitekerezo bizatangirwa muri iyi nama ya Vaccine Symposium 2025 .
Gahunda nka VACCAIR, igaragaza uburyo ikoranabuhanga rishobora kugira uruhare rukomeye mu kurandura indwara zituruka kudakingirwa ndetse no kunoza gahunda za Leta zigamije kurinda ubuzima bw’abaturage bo mu byaro.
Mu minsi itatu y’iyi nama ,hazaganirwamo ibijyanye n’ubushakashatsi bujyanye no gukonjesha inkingo mu buryo butangiza ibidukikije, uruhare rwa drones mu gutanga serivisi z’ubuzima, ubufatanye bw’ibihugu n’amashyirahamwe mu kubaka sisiteme zikomeye zo kubika no gutwara inkingo, nibindi bitandukanye.
Hashize imyaka icyenda (9) u Rwanda rutangiye gukoresha utudege tutagira abapilote tuzwi nka drones, mu kugeza byihuse amaraso n’inkingo ku bitaro n’ibigo nderabuzima hirya no hino mu turere.
Mu 2023, u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo ry’Uruganda rw’Abadage rwa BioNTech, rwahawe kujya rukora inkingo zirimo iza Covid-19, iza Malaria n’indi miti muri Afurika.





