Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu guharanira ko imihanda irangwa n’umutekano usesuye nk’uburyo bwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage.
Ni ibyo yagarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ubwo hasozwaga ku mugaragaro amahugurwa ajyanye no gutwara amapikipiki yifashishwa mu gucunga umutekano, yaberaga mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Aya mahugurwa yaramaze ibyumweru birindwi yateguwe ku bufatanye na Polisi yo mu Bwami bwa Eswatini, yitabiriwe n’abapolisi 44 barimo abapolisikazi batanu, aho bahawe ubumenyi buhanitse mu gucunga umutekano bakoresheje amapikipiki ndetse n’ubuhanga mu kuzitwara.
CG Namuhoranye yagarutse ku kamaro k’aya mahugurwa, avuga ko ari intambwe ikomeye mu gukarishya ingamba zisanzweho zo gusigasira umutekano wo mu muhanda no kurinda Abanyarwanda.
Yashimye kandi ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Eswatini, aho inzego zombi zungukira mu guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye mu bikorwa by’umutekano.
Ati “Polisi y’u Rwanda n’iya Eswatini zirishimira umubano mwiza n’imikoranire itanga icyerekezo. Iki ni ikitegererezo cy’urugero rwiza rw’ubufatanye aho inzego zombi za Polisi zungukira muri ubwo bufatanye ku buryo bufatika.”
Yongeyeho ko ubumenyi n’ubushobozi byatanzwe muri aya mahugurwa bizafasha aba bapolisi gutanga umusaruro mu kazi ko kurinda no guherekeza abanyacyubahiro, gutwarana ubuhanga amapikipiki ndetse no gukoresha tekiniki z’ubwirinzi mu gihe batwaye.
Yashishikarije abasoje aya mahugurwa gukoresha ubwo bumenyi mu buryo bw’umwuga, ndetse no kurangwa n’imyitwarire myiza ituma inshingano za Polisi zubahirizwa neza.
Ati” Muzarangwe igihe cyose n’imyitwarire myiza kuko ari yo shingiro ryo kuzuza neza inshingano za Polisi y’u Rwanda kandi nayo yiteguye gutanga ibizakenerwa by’ibanze kugira ngo mubashe gukora akazi neza.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Polisi ya Eswatini, SACP Raphael Masoke, yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Eswatini bufite akamaro mu guharanira ko umugabane w’Afurika utekane kandi ugira amahoro.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, CP Robert Niyonshuti nawe yashimangiye ko ubumenyi n’ubushobozi abitabiriye amahugurwa bungutse bizatuma bakora neza akazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda, guherekeza no kurinda abanyacyubahiro no kuyobora urujya n’uruza rw’ibinyabiziga hagamijwe guharanira ituze n’umutekano.
Amasomo aba bapolisi bize harimo gutegura akazi kajyanye no guherekeza abanyacyubahiro no kugashyira mu bikorwa, itumanaho no guhuza ibikorwa, ubuhanga bwo guherekeza no kubaka amakipe, ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda.
Bize kandi kugenzura urujya n’uruza no kunyuranamo, guhagarara bitunguranye ku muvuduko wo hejuru, imyiteguro yo gutwara ipikipiki no kwifashisha ibikoresho bya ngombwa, ndetse no kunyura mu nzira zinzitane n’ubutabazi bwihuse.












