Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaraje ko u Rwanda rwageze ku ntego yo gukingira abangavu kanseri y’inkondo y’umura ku kigero cya 90% by’intego yari yashyizweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Mbere, ubwo ku kigo Nderabuzima cya Coronum giherereye mu Karere ka Nyarugenge, hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura.
Ni igikorwa cyahujwe n’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya iyi kanseri, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS, mu 2025.
Iki gikorwa kitabiriwe n’ubuyobozi buhagarariye OMS, abashinzwe ibijyanye no kurwanya indwara zandura muri RBC ndetse n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, aho hareberwaga hamwe ibyo u Rwanda rwagezeho nibyo ruteganya gukora mu gukomeza kurwanya kanseri y’inkondo y’umura.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya OMS, ku kicaro gikuru cyayo giherereye i Geneve, yavuze ko u Rwanda ruri imbere mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura muri Afurika.
Ati” U Rwanda ruri ku isonga mu rugamba rwo gukingira kanseri y’inkondo y’umura (cervical cancer) abantu benshi. Iyi gahunda yatangiye vuba, kandi turishimira cyane intambwe imaze guterwa. Hari uturere tumwe na tumwe tumaze kugaragaza ko kurwanya iyi ndwara bishoboka kandi bitanga ibisubizo bifatika.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kigaragaza ko mu bijyanye no gukingira kanseri y’inkondo y’umura u Rwanda rwarenze igipimo cya 90% y’igipimo cyasabwaga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.
Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya Indwara zitandura muri RBC, Dr François Uwinkindi, avuga ko u Rwanda rwahize ko ruzagera ku ntego z’Umuryango w’Abibumbye zo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurandura kanseri y’inkondo y’umura imyaka itatu mbere y’igihe cyagenwe.
Avugako ko mu ntego bari bafite ari ugukingira abana b’abangavu bageze ku myaka 12, bikaba byaragezweho ku kigero cya 90% ndetse no gusuzuma abagore n’abakobwa bafite imyaka 30 kugera kuri 49, kugirango bakurikiranwe.
Ati” Nicyo twaje gutangiza uyu munsi, ubukangurambaga kugirango abagore baze bafite iyo myaka tubasuzume ndetse abo dusanga bafite n’ikibazo tunabavure.”
Uyu muyobozi yatangaje ko kuri ubu serivisi zo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura zagejejwe mu bigo nderabuzima byose, gusa agaragaza ko iki gikorwa kikiri kuri 30% gusa, ariyo mpamvu hari gushyirwamo imbaraga.
Ati” Aho rero niho turi gushyiramo imbaraga kuberako turacyari kure mo gakeya, ubu navuga ko tugeze kuri 30%, ugereranyije n’uburyo turimo turakoresha, ariko twihaye intego y’uko nyuma y’imyaka ine tuzaba twageze kuri 70% bisabwa na OMS.”
Uyu muyobozi yavuze ko intego ya gatatu ari ukuvura abagaragaje ibimenyetso bibanziriza kanseri y’inkondo y’umura ndetse ko ibigo nderabuzima byahawe imashini zibafasha mu kubivura ndetse ufite ikibazo kisumbuyeho yoherezwa ku bitaro bikuru bya kanseri agakurikiranwa.
RBC yagaragaje ko hari uturere umunani twabashije kugera ku ntego ya 70%, mu gukangurira abagore n’abakobwa kwisuzumisha iyi kanseri.
Dr.Uwinkindi avuga ko kugera kuri iyi ntego byakozwe ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’ubuzima hakorwa ubukangurambaga bwimbitse.
Ati” Twagize amahirwe yo kugira abaturage bumva gahunda za Leta turababwira bakumva agaciro k’iyi serivisi, bakayitabira ndetse bakadufasha no kujya gukangurira bagenzi babo ku buryo nabo baza bakitabira iyi gahunda.”
Avuga ko u Rwanda rufite intego yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura bitarenze mu 2027, kandi ko bishoboka mu gihe abantu bose bafatanya mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kuyirandura, bisuzumisha ndetse bakanikingiza.
Ati “Urebye aho tugeze twizeye ko intego tuzayigeraho, hari ubushake Leta imbaraga yashyizemo zihagije ndetse no kuzana abafatanyabikorwa batandukanye kugirango twihute kandi duhuze imbaraga, kugeza ubu nta mbogamizi navuga zidasanzwe zatubuza kugera kuri iriya ntego.”
Kanseri y’Inkondo y’umura iri mu ziza imbere mu gufata abagore benshi mu Rwanda, aho RBC igaragaza ko ku mwaka bakira abayirwaye barenga 700.
Mu rugendo rwo kurandura kanseri, u Rwanda rwashyizeho ko hashobora gutangwa ubuvuzi bwa kanseri iyariyo yose hakoreshejwe mitiweli, bituma buri wese abona ubuvuzi kandi mu buryo budahenze.





