sangiza abandi

Mbayeho nabi kandi sibyo nkwiye – Vestine yaciye amarenga ya gutandukana n’umugabo we

sangiza abandi

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, yaciye amarenga yuko yaba abayeho mu buzima bumushaririye nyuma y’igihe kigera ku mezi atanu arushinze na Idrissa Ouédraogo.

Ni mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025.

Mu butumwa bwe, Vestine yatangiye avuga ko abayeho ubuzima bubi ndetse ko yagize amahitamo mabi.

Ati” Uyu munsi ubuzima mbayeho ntabwo aribwo nahisemo. Mbayeho nabi kandi sibyo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko nta kibazo. Imana yemera ibintu bimwe kubaho kugirango tubyigiremo. Nize byinshi. Nta mugabo uzongera kumbeshya kugirango anyicire ubuzima.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko umugabo azongera gukunda mu buzima bwe azaba yabyitondeye cyane ndetse akabanza kumumenya birambuye mbere yo kumwegurira umutima we wose.

Ati” Undi mugabo nzashaka, nzabanza mumenye, menye umuryango we, menye byose kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha.”

Si ubwa mbere uyu mugore aciye amarenga yo kuba atishimye mu rushako rwe kuko no mu kwezi gushize ubwo we na murumuna we Dorcas bari mu kiganiro n’umunyamakuru Murindahabi Irene, Vestine yahaye inama murumuna we yo kuba atuje, ntazihutire gukora ubukwe akiri muto.

Ati” Mwana wanjye [Dorcas] ntuzashake ukiri muto cyane, uzabe uretse. uramutse ushatse ukiri muto nagucira inkoni nkagukubita. Njye byari umugambi w’Imana.”

Kugeza ubu kandi nta foto nimwe arikumwe n’umugabo we Ouédraogo wasanga ku mbuga nkoranyambaga ze zose, nko kuri Instagram aho akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 139 yamaze gusiba amafoto ye yose y’ubukwe bwe na Idrissa ndetse nta zina rya Ouédraogo agifiteho nkuko byari bimeze mu minsi yatambutse akirushinga.

Gusa aba bombi baherukaga kugaragara bari kumwe, ubwo Ouédraogo yari aherekeje Vestine na Dorcas ku kibuga cy’indege, ku mugoroba wo ku wa 12 Ukwakira, ubwo bari berekeje mu bitaramo muri Canada.

Vestina na Ouédraogo ukomoka mu gihugu cya Senegal bakoze ubukwe tariki ya 5 Nyakanga 2025, ni ibirori bikomeye byabereye mu nyubako ya Intare Conference Arena byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe ndetse na benshi bamenyereye mu myidagaduro Nyarwanda.

Vestine na Dorcas bamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo ‘Yebo’, ‘Adonai’, ‘Ihema’, ‘Emmanuel’ n’izindi nyinshi zakunzwe mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]