sangiza abandi

Minisitiri Prévot w’u Bubiligi yitabiriye inama ya Francophonie mu Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Maxime Prévot, ni umwe mu ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bitabiriye inama ya 46 iri kubera mu Rwanda y’aba Minisitiri bagize umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, Francophonie.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo yafunguwe kumugaragaro n’umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo.

Ni inama yitabiriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baturutse mu bihugu bitandukanye bigize umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, aho bari kuganira ku nsanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’umugore mu gukemura ibibazo Isi ihura nabyo.

Minisitiri Maxime Prévot ni umwe mu bitabiriye iyi nama nyuma y’amezi u Rwanda rucanye umubano n’igihugu akomokamo cy’u Bubiligi biturutse ku ruhare rwarwo rurimo gufata uruhande mu kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo, ubwo Minisitiri Prévot yabazwaga niba azaba azanywe mu Rwanda n’ibiganiro byo kuzahura umubano w’igihugu cye n’u Rwanda ndetse no gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, yasubije ko azaba azanywe n’inama ya Francophonie ariko habayeho amahirwe y’ibiganiro nayo atayitesha.

Ati” Impamvu izanjyana i Kigali si ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ni inama ya Francophonie.Dufite abavandimwe n’ibigo by’ubucuruzi biri mu Rwanda. Nta mpamvu yo kwiyima amahirwe yo kuba habaho ibiganiro n’iyo byaba mu buryo butateganyijwe.”

Ku rundi ruhande Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Bubiligi bubinyujije muri Qatar bwasabye ko habaho ibiganiro hagati y’impande zombi, bigaruka ku mpamvu u Rwanda rwahisemo guhagarika umubano n’iki gihugu.

U Bubiligi ni igihugu gifite amateka maremare mu mateka y’u Rwanda kuko nirwo rwakoronije u Rwanda igihe kirekire ndetse bugira uruhare mu kuzana ivanguramoko mu Banyarwanda ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’imyaka irenga 25, u Rwanda rwagaragaje ko u Bubiligi butigeze bwigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo ahubwo rukomeza gushaka gukoroniza u Rwanda ndetse no kurufatira imyanzuro by’umwihariko mu bibazo rwagizemo uruhare biri mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo guhagarika umubano wose rwari rufitanye n’u Bubiligi ndetse rusaba ko abadipolomate bose b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Minisitiri Prévot ni umwe mu bagize uruhare mu mugutambutsa ibiganiro no gusaba kuzenguruka imiryango mppuzamahanga atesha agaciro u Rwanda mu gihe cy’amakimbirane yo muri RDC.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]