Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rya Banki y’Isi riyobowe n’umuyobozi wayo muri Afurika yo Hagati n’Amajyepfo, Ndiamé Diop, baganira ku bufatanye mu nzego ziterambere.
Ni amakuru yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025.
Perezida Kagame yakiriye Ndiamé Diop uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu Muryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Francophonie.
Ndiamé Diop ni umunya-Senegal w’umunyamabanga mukuru wa Banki y’Isi muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.
Ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi ndetse n’inzego z’ingenzi iyi banki ikomeje gutangamo umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.
U Rwanda rumaze hafi imyaka 60 rukorana bya hafi na Banki y’Isi, aho muri iyo myaka yose iyi banki yatanze inkunga ingana na miliyari 8.2 z’amadorali ya Amerika mu mishinga itandukanye y’iterambere mu Rwanda.
Aya mafaranga yagiye afashisha mu guteza imbere ibikorwa remezo, guteza imbere ubuhinzi, no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.





