Umuraperi Papa Cyangwe ugeze kure y’itegura igitaramo cyo kumurika album ye nshya yise ‘Now or Never Album Launch’ yararikiye abakunzi be kuzitabira ku bwinshi ndetse atangaza ko yatumiye Rocky n’abagenzi be bahoze bakorana mu bijyanye n’umuziki nyuma bakaza gutandukana.
Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro n’itangazamakuru, gitegura iki gitaramo yahuje no kwizihiza imyaka itanu amaze mu muziki.
Papa Cyangwe yasabye abakunda umuziki we kuza kumushyigikira mu gihe azaba amurika album ye ya kabiri. Yanavuze ko muri iki gitaramo yatumiye Rocky, uyobora inzu ifasha abahanzi ya Rocky Entertainment, ari yo nzu uyu muraperi yatangiriyemo ariko nyuma imikoranire yabo ikaza guhagarara.
Ati “Ntabwo ari Rocky wenyine natumiye, ariko ubutumire narabumuhaye ndetse arabwakira ubwo we na ‘Gang’ ye n’ibaboneka bazaza.”
Papa Cyangwe yatandukanye na Rocky Entertainment mu mpera za 2021, ndetse nyuma yo gutandukana impande zombi zakomeje kwitana ba mwana ku mpamvu yo gutandukana kwabo dore ko bari bakoranye kuva mu 2017.
Ubwo Papa Cyangwe yabazwaga uko gukora umuziki yimenya nta mwunganizi afite bimeze, yavuze ko atari ikintu cyoroshye ariko yishimira intambwe amaze gutera.
Ati “Ntabwo byari byoroshye, ni nayo mpamvu album yanjye nayise “Now or Never” ubu cyangwa ntibizabe.”
Papa Cyangwe yakomeje ashimira abamubaye hafi muri uru rugendo rw’imyaka itanu amaze mu muziki, barimo itangazamakuru, abatunganya indirimbo ndetse n’umuryango we.
Muri iki gitaramo cyo kumurika album nshya Papa Cyangwe azafatanya n’abaraperi batandukanye barimo Riderman, P Fla, B-Trey, Racine n’umuririmbyi Malani Manzi. Aba bose bari kumwe muri iki kiganiro n’itangazamakuru.
Riderman nk’umuraperi umaze imyaka myinshi mu gakino, yavuze ko inama yaha Papa Cyangwe ari ugukora cyane.
Ati” Ntabwo namubwira byinshi kuko arabifite ariko inama namuha ni ugukora cyane no guhozaho.”
Igitaramo Papa Cyangwe azamurikiramo album ye nshya “Now or Never”, giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, cyikazabera mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Universe.
Itike y’amafaranga macye muri iki gitaramo ni ibihumbi 7,000 Frw mu myanya isanzwe, mu gihe itike y’amafaranga menshi ari ibihumbi 200 Frw ku meza y’abantu batandatu bagahabwa n’icyo kunywa.
Album Now or Never ya Papa Cyangwe yasohotse tariki ya 25 Nzeri 2025, ikaba iriho indirimbo 12 zirimo zirindwi yakoranye n’abandi bahanzi barimo; Bulldogg, Diez Dola, Ariel Wayz, Yampano, n’abandi batandukanye.
Ni album ya kabiri mu rugendo rwe nk’umuhanzi, ikurikira iya mbere yasohoye muri 2024 yise “Live and Die”.






