Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko igipimo cy’urwunguko fatizo itangiraho inguzanyo ku ma banki cyagumye kuri 6.75%, hagamijwe kugirango umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko utarenga 8% nk’ikigero cyemejwe.
Ibi byatangajwe ku wa Kane, tariki ya 20 Ugushyingo 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyari kigamije kugaragaza ishusho y’urwego rw’Imari mu Rwanda, mu gihembwe cya gatatu cya 2025 (2025Q3).
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yatangaje ko igipimo cy’inyungu fatizo cyagumishijwe kuri 6.75%, igipimo gikwiriye kugirango umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ugume mu mbago ngenderwaho.
Ati” Turizerako uru rwunguko ruhamye kandi ruzadufasha kugumana igipimo cy’izamuka ry’ibiciro mu ntera twihaye ya 2 – 8%, ndetse tugakomeza no gushyigikira iterambere ry’ubukungu no korohereza abantu n’ibigo kubona inguzanyo.”
Muri iki gihembwe cya gatatu cya 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wariyongereye ugera kuri 7.2%, uvuye kuri 6.7% wariho mu gihembwe cya kabiri 2025.
BNR yagaragaje ko uku kwiyongera kw’ibiciro kwaturutse ku muvuduko wo hejuru w’izamuka ry’ibiciro bitabariyemo iby’ibiribwa byangirika vuba. Icyakora uyu muvuduko uzaba uri kuri 6.9% muri 2025, ukagabanuka ukagera kuri 5.8% muri 2026.
Ku rundi ruhande bagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka, aho bwageze ku kigero cya 7.8% mu gihembwe cya kabiri 2025, biturutse ku izamuka ryo hejuru ryagaragaye mu nzego zose z’ubukungu.
BNR igaragaza ko muri iki gihembwe kandi agaciro k’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga kazamutseho 15%, biturutse ku kwiyongera kwa Kawa n’amabuye y’agaciro byoherejwe hanze y’igihugu, gusa n’agaciro kibitumizwa mu mahanga nako kiyongereyeho 7.4%, biturutse ku kwiyongera kw’ibiribwa bitumizwa birimo ibigori n’imiti.
Ibi bipimo ku byoherezwa n’ibyinjira mu gihugu byatumye icyuho cyiyongera ku kigero cya 2.8%, iki cyuho gishyira igitutu ku ifaranga ry’u Rwanda bituma rigabanuka ku kigero cya 4.03%, gusa iri gabanuka ni rito ugereranyije na 6.49% byariho mu gihe nkicyo muri 2024.
Guverineri wungirije wa Banki y’u Rwanda, Nick Barigye, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa hanze hari kurebwa uburyo bimwe muri byo byakorerwa mu Rwanda, binyuze mu gushyigikira ‘Made in Rwanda’.
Ati” Hari politiki zitandukanye harimo iyo gushyigikira inganda, mwabonye ko inganda mu nguzanyo zirimo kugurizwa cyane, bijyanye na ya politiki yo kuvuga ngo reka duteze inganda imbere zishobore kuba za simbura, bimwe mu byo dukura hanze.”
Akomeza avuga ko bimwe mu byoherezwa hanze birimo Ikawa n’Amabuye y’agaciro, bitewe nuko ibiciro byabyo ari byiza ku isoko mpuzamahanga, bahisemo kongera igipimo kibyoherezwa hanze kugirango inyungu iturukamo ibe nyinshi.
Imibare mishya igaragaza ko inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho yageze kuri 5.85% mu gihembwe cya gatatu 2025, ivuye kuri 7.25% mu gihembwe nk’icyi 2024, ni mu gihe inyungu ku nguzanyo nayo yagabanutse 28%, igera kuri 15.7%.





