sangiza abandi

Umunyarwandakazi ari mu bahabwa amahirwe yo kuba Nyampinga w’u Bubiligi

sangiza abandi

Umunyarwandakazi Nkezabera Kyra ari mu bakobwa 32 bageze ku musozo w’irushanwa rya Nyampinga w’u Bubiligi.

Iri rushanwa riteganyijwe gushyirwaho akadomo ku wa 21 Gashyantare 2026, ndetse Nkezabera Kyra akaba ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kwitwara neza muri iri rushanwa.

Nkezabera uvuka kuri Se w’Umunyarwanda na Nyina w’Umubiligikazi ari imbere muri iri rushanwa biturutse ku gikundiro amaze kugira mu gihe kigera ku mezi abiri bamaze bamamazwa.

Uyu mukobwa yari, tariki ya 20 Nzeri 2025, yari yegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere ndetse n’iryumukobwa ukunzwe mu irushanwa ryo gutoranya umukobwa uzahagararira umujyi wa Brusells mu irushanwa rya Nyampinga w’igihugu.

Uyu mukobwa wabonye izuba muri 2003, aramutse yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi yaba ateye ikirenge mu cya Kenza Johanna Ameloot nawe ufite inkomoko mu Rwanda, wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi muri 2024.

Nkezabera ashobora kwegukana ikamba ry’u Bubiligi

Photos:

[fluentform id="3"]