sangiza abandi

Abasenateri basabye ko hanozwa politiki y’Umuganda kugira urusheho gutanga umusaruro

sangiza abandi

Abasenateri bagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kunoza politiki y’Umuganda, kugira ngo ibikorwa byubaka igihugu biwukorerwamo birusheho kuba byinshi kandi bifite ubuziranenge.

Ni ibitekerezo byagarutsweho n’abagize Sena ubwo bigiga kuri raporo ya Komisiyo ya politiki n’imiyoborere ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki ivuguruye y’Umuganda yabashyikirijwe.

Visi Perezida w’iyi Komisiyo ya Sena, Uwera Perage yagaragaje ibikigaragara nk’imbogamizi muri iyi politiki ivuguruye y’umuganda birimo urubyiruko, abakozi ba Leta n’abandi batitabira Umuganda.

Ati” Kwitabira Umuganda biracyarimo imbogamizi cyane cyane usanga aho Umuganda ukorerwa, umubare w’urubyiruko ari narwo ahanini dufite, ntabwo umubare uraba munini cyane nkuko bangana, ndetse usanga muri bwa bwitabire abagore ntabwo bitabira Umuganda ku rwego rushimishije, baritabira ariko biracyakeneye gushyiramo imbaraga. Ikindi nuko mu bijyanye n’abakozi ba Leta haracyarimo intege nke mu buryo bitabira umuganda.’

Yagaragaje kandi ko mu bice by’imijyi imiryango ititabiri Umuganda ahubwo bohereza abakozi bo mu ngo kuko bujuje imyaka yo kwitabira Umuganda, kandi buri wese ugejeje imyaka y’ubukure akwiye kwitabira Umuganda.

Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje uruhare rw’ibikorwa bikorerwa mu muganda mu kubaka igihugu ariko anagaragaza bimwe mu bibazo bikwiye kwitabwaho muri iyi politiki y’Umuganda.

Ati” Haraho nemeranya na Madamu Visi Perezida wa Komisiyo, yavuze ko hari aho ikiraro cyari cyaracitse turacyubaka, abaturage bashobora kwambuka, ako ni akamaro. Twubakiye umuntu utishoboye utari ufite aho kuba, abona icumbi. Ariko hari n’ahandi nagiye mbona ahantu bagenda bakarundanya ibintu by’ibyondo bakabeshya ngo umuturage bamwubakiye inzu ifite agaciro ka miliyoni 15, ibyo bintu byabaye umuco mu turere twese , abantu bakayemera, abadepite bakayemera nabyo sinzi ngo byaje bite.”

Yasabye ko hagaragazwa uburyo ibi bikorwa biba byakozwe bihuzwa n’ingengo y’imari y’uturere, niba hari n’amafaranga akurwamo kuko ibikorwa yari agenewe byakorewe mu Muganda.

Senateri Nsengiyumva Fulgence nawe yasabye ko abageze mu zabuku nabo bajya bagira uruhare mu muganda, kuko bashobora kubikora no mu buryo bwo gutanga ibitekerezo.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yavuze ko Komisiyo ya Sena izategura inama nyunguranabitekerezo kugirango hanozwe imikorere y’Umuganda no gusuzuma imbogamizi zikirimo hagamijwe kunoza imitunganyirize y’Umuganda.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu nibwo Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere yari yunguranye ibitekerezo na Minisiteri y’Igihugu, ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’Umuganda yavuguruwe mu 2017.

Photos:

[fluentform id="3"]