sangiza abandi

Amb Einat Weiss yashimye Abanya-Israel bamugariye ku rugamba baje gusura u Rwanda

sangiza abandi

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yavuze ko nta gihugu cyumva neza ibyo u Rwanda rwanyuzemo nka Israel, ndetse ko gusura u Rwanda bituma bumva neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe umunsi umwe.

Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, nyuma y’uko itsinda rigizwe n’abahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba muri Israel riri mu ruzinduko mu Rwanda, risuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse bakunamira inzirakarengane za Jenoside ziharuhukiye.

Iri tsinda ryageze i Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2025, aho baje mu ruzinduko rwo gusangira ubunararibonye no kwigira ku mateka yaranze u Rwanda, ajya gusa nayo Israel yanyuzemo.

Amb. Einat Weiss avuga ko nta gihugu na kimwe gishobora gusobanukirwa u Rwanda nka Israel, bitewe nuko bifite amateka ajya gusa.

Yavuze ko uruzinduko rw’aba basirikare, rugaragaza uburyo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’aya Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) asa mu buryo bugaragara, cyane cyane mu byiciro icyenda byabanje  biganisha kuri Jenoside harimo gutandukanya abantu hashingiwe ku moko, kubambura ubumuntu, kubatandukanya hashingiwe ku madini n’ibindi.

Yakomeje avuga ko bitagomba gufatwa nk’amateka yo hambere gusa kuko n’uyu munsi hari aho bikigaragara.

Ati” Uyu munsi turabona kwiyongera kw’irondabwoko n’urwango ku Bayahudi, ndetse no kwiyongera kw’ivangura n’urwango ku Batutsi. Ibi ntabwo ari ibyabaye ahashize gusa, ni ibiri mu kuba mu buzima bw’uyu munsi.”

Ubwo aba barwaniriye Israel basuraga Urwibutso rwa Kigali, bakozwe ku mutima cyane n’ibyo babonye, cyane ko bamwe muri bo bakomerekeye mu ntambara ya Israel ya vuba, abandi bakaba abakomerekeye mu ntambara yo mu myaka 50 ishize.

Amb. Weiss avuga ko aba bose basigaranye ibikomere haba ku mubiri ndetse n’ihungabana batewe n’ishusho y’intambara.

Ati” Iyo ugeze aha ukareba amafoto, inkuru n’ibimenyetso bya Jenoside, birabagora cyane kubyakira. Ariko hari n’ikindi babonye. Jenoside ntigurwa umunsi umwe. Ni ibintu bitegurwa igihe kirekire (imyaka), urwango, n’imvugo mbi byubakwa buhoro buhoro, bigasozwa n’ubwicanyi ndengakamere.”

Yongeyeho ko ibi bituma basobanukirwa neza ibikorwa byari bimaze amezi bitegurwa n’imitwe irwanya Israel, n’ibibazo Abayahudi bahura nabyo ku Isi yose kubera urwango rushingiye ku bwoko n’idini.

Igihugu cy’u Rwanda cyanyuze mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu gihe gito cyane, ndetse amateka agaragaza ko Jenoside yabanjirijwe n’ibikorwa by’urwango n’ivangura rikomeye ryaje kugeza kuri Jenoside mu 1994.

Kugeza ubu ku Isi hemerwa Jenoside eshatu arizo Jenoside yakorewe Abatutsi, iyakorewe Abayahudi n’iyakorewe abanya-Armenia.

Photos:

[fluentform id="3"]