sangiza abandi

U Rwanda rufitanye amasezerano n’ibihugu birenga 100 yo gukoresha ikirere cyabyo

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, Yvonne Makolo, avuga ko urwego rw’ubwikorezi bw’imizigo rwitabwaho cyane kandi rukomeje gutanga umusaruro bishimangirwa n’amasezerano u Rwanda rufitanye n’ibihugu birenga 100 yo gukoresha ikirere cyabyo.

Ibi kandi bihamywa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga bakora ingendo zo mu kirere bifashishije ikirere cy’u Rwanda bemeza ko kuba u Rwanda rufitanye amasezerano n’ibihugu byo ku migabane inyuranye yo gukoresha ikirere cyabyo, byoroheje ubuhahirane.

Yvonne Makolo yatangarije RBA ko ubwikorezi bw’imizigo bwo mu kirere bukomeje gutera imbere, byatumye RwandAir nayo ihitamo kurwongerera imbaraga ndetse no kongera abakozi barukoramo.

Ati “Twabonye ubwiyongere bw’imizigo mu ndege bitewe ahanini n’ubwiyongere bw’ibyoherezwa mu mahanga birimo indabo n’imboga, cyane cyane ubwiyongere bw’ibyoherezwa mu muhanga nka Dubayi, i Burayi, n’ahandi.”

Yakomeje agira ati: “Mu bijyanye n’ibiciro by’ubwikorezi bw’imizigo, navuga ko dufite ibiciro byihariye ku bicuruzwa biturutse mu Rwanda, ndetse turi no munsi y’abandi bakora ubwikorezi hano, twabikoreye kuzamura uru rwego kandi turabona umusaruro.”

Nsanzinshuti Leonard, ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka avuga ko ubwikorezi bworoshye cyane kandi bukihuta kubera uburyo ingendo z’ibijya n’ibiva mu Rwanda zitakigoranye.

Ibi abishingira ku kuba u Rwanda rufitanye imikoranire myiza n’ibihugu byinshi kuri uyu mugabane n’ahandi ku Isi ku buryo gukoresha ikirera cyabyo nabyo bigakoresha icyarwo byoroshye kandi byihuta.

Ati “Niba ikintu cyajyaga kimara mu nyanja amezi atanu cyangwa atandatu, ubu mu minsi itatu cyangwa itanu igicuruzwa cyanjye kizaba kingezeho, ni inyungu kuri njye.

Niba nemereye umukiriya ikintu mu minsi itatu, ntabwo nzajya mukerereza, nzajya ncuruza bishire nzane ibindi.”

Raporo ya 2025 y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, igaragaza ko sosiyete ya Rwandair yongereye ikigero cy’ibicuruzwa bijyanwa ku isoko mpuzamahanga ku kigero cya 33% bagerarinyije n’ibyoherezwaga hanze 2023.

Uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ingendo z’abantu muri rusange ingendo zaroroshye ndetse zirakorwa ku bwinshi. 

Impuguke mu by’ubukungu Francois Kanimba, agaragaza uburyo Rwandair yagerageje koroshya ingendo kuri uyu mugabane wa Afurika, bitewe n’ishoramari Leta yayishyizemo n’ubwo kuva mu gihe ujya mu kindi ku mugabane, hakigaragara imbogamizi.

Ati “Buriya muri Afurika yo hagati, kugirango ushobore kujya mu gihugu iki n’iki, rimwe na rimwe hari igihe usanga ugomba kuzenguruka hafi Afurika yose kugirango uzajye mu gihugu muturanye ubundi bitagombye no gutwara isaha, ariko mu Rwanda ubu ngubu ntekereza ko kuva i Kigali ujya muri Afurika aho waba ujya hose hari imihanda y’indege igufasha kugerayo mu buryo bwihuse.”

Yakomeje agira ati “Kandi natwe ubona ko tubigiramo uruhare, ntabwo izo ndege zose ari izabanyamahanga gusa hari sosiyete yacu RwandAir irimo itera imbere.”

Ni ibyumvikana ko uko u Rwanda rwafunguriwe ikirere cy’ibyo bihugu, ni nako rwafunguriye ibindi bihugu gukoresha ikirere cyarwo.

Ali Ozdemir uhagarariye Sosiyete ya Turkish Airline, avuga ko isoko ry’u Rwanda rya serivisi z’ingendo zo mu kirere rihagaze neza 

Ati “Isoko ry’u Rwanda riri gukura cyane cyane mu gihe cy’impeshyi kuko binagora kubona umwanya mu ndege bitewe n’uko umwaka ku wundi isoko ryiyongera bitewe n’inama mpuzamahanga ziyongera .”

Muri 2023, RwandAir yagaragaje ko amafaranga yinjije yazamutseho 82% bagereranyijwe n’umwaka wabanje.

Muri 2024 u Rwanda rwagize izamuka rya 11% mu by’ingendo zo mu kirere, mu gihe muri 2023 ubwikorezi bwo mu kirere bwinjirije igihugu miliyoni 160 z’amadorali, bingana na 1.1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Ikibuga cy’indege gishya cya Kigali kirimo kubakwa mu Bugesera,nacyo kitezweho kurushaho guteza imbere uru rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

U Rwanda nk’Igihugu kidakora ku nyanja rumaze gusinyana amasezerano n’ibihugu birenga 100 yo gukoresha ikirere cyabyo bityo nabyo bikaba byakoresha ikirere cy’u Rwanda nta nkomyi.  

Photos:

[fluentform id="3"]