sangiza abandi

Turikiya igiye gufasha u Rwanda kubaka uruganda rukora intwaro

sangiza abandi

U Rwanda na Turikiya, byasinyanye amasezerano atandukanye arimo ko icyo gihugu kizafasha u Rwanda kubaka uruganda rukora intwaro i Kigali.

Aya masezerano, ateganya ko ibihugu byombi bizafatanya mu gukora igice gitunganya imbunda nto, utudege tutagira abapilote, n’izindi ntwaro zoroheje zifashishwa ku rugamba, zikazakorerwa mu Rwanda.

Ikigo Nyafurika gikora ubusesenguzi ku mutekano (ASA), gitangaza ko ibyo bigiye gufasha u Rwanda kuva ku gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gisirikare rukagera no ku kuritunganyiriza mu Karere. 

Usibye gufasha u Rwanda kuba urwo ruganda rukora intwaro, Turikiya izanatanga amahugurwa kuri banjeniyeri b’abahanga mu gukoresha intwaro na za drone.

Ubu bufatanye, bubaye mu gihe ibihugu byinshi bya Afurika bigikenera gutumiza intwaro hanze, u Rwanda rwo ruri mu nzira nshya yo kubaka inganda za gisirikare zifite ubushobozi bwo gukora no guteranya ibikoresho bigezweho birimo indege nto zitagira abapilote (drones), imbunda n’ibindi bikoresho bifasha mu mutekano.

Ibi bizashyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bya Afurika biri gushora imari mu nganda zikora intwaro ndetse zifite ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru.

Ni mu gihe ibindi bihugu byo ku mugabane wa Afurika bigikoresha uburyo busanzwe bwo kugura ibikoresho bya gisirikare hanze ya Afurika.

Muri aya masezerano, Turikiya yiyemeje guhererekanya ikoranabuhanga n’ubushobozi bwo gutunganya intwaro zigezweho, guha u Rwanda abatoza n’abahanga mu gukora drones, kongerera ubumenyi abenjenyeri b’Abanyarwanda no gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga no gukora ibi bikoresho.

U Rwanda na Turikiya bisanganywe umubano mwiza ndetse muri Mutarama 2025 ubwo Perezida Paul Kagame yasusuraga icyo gihugu basinyanye amasezerano y’ubufatanye atandukanye.

Ni amasezerano yasinywe mu nzego zirimo itangazamakuru n’itumanaho, iperereza ku mpanuka n’ibibazo bikomeye by’indege za gisivile, radiyo na televiziyo ndetse n’ikoranabuhanga mu bya gisirikare.

Photos:

[fluentform id="3"]