Polisi y’u Rwanda yasabye abashoferi kubahiriza amabwiriza mashya ajyanye na gahunda nshya mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izatuma nta modoka zihagarara umwanya munini zitegereje abagenzi.
Iyi gahunda yatangiye ku munsi w’ejo taariki ya 2 Ugushyingo 2025, imodoka zizajya zimara iminota itarenze 10 muri gare, zihite zihagurukana abagenzi zifite, ndetse ku byapa na bwo imodoka ntizajya ihamara iminota irenze itatu.
Leta yashyizeho sosiyete nshya yitwa Ecofleet Solutions kugira ngo iyobore kandi ihuze imikorere y’uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali.
Ecofleet Solutions izaba ishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ku buryo uwikorera we azajya aharanira gutwara abagenzi neza, ibindi hafi ya byose bitwara amafaranga, bijye biharirwa Leta, mu kwirinda kwa guharanira inyungu byatumaga hatangwa serivisi mbi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga , yasabye abashoferi bakwiye kuberereka,bagaha inzira ahantu hagenewe Bus gusa.
Yavuze ko izindi modoka zose, yaba ntoya cyangwa nini, moto n’igare, zitemerewe kuhanyura.
Mu butumwa bwe, ACP Rutikanga yagize ati“Ndakangurira nanibutsa abakoresha umuhanda bose ko ibisate bishya mu muhanda birangwa na ‘BUS ONLY’ bigaragara mu mihanda y’umujyi wa Kigali, ari ibyagenewe bus, ibinyabiziga bitwara abantu barenze umunani (8) n’ibinyabiziga ndakumirwa GUSA! Nta modoka nto, nta moto, nta n’igare byemewe kunyuramo. Kutabyubahiriza ni ukwikururira ibihano.”
Ubu butumwa buje mu gihe ku mihanda imwe yo mu mujyi wa Kigali aho UMUNOTA wagenzuye, hagaragara bamwe mu bashoferi bakoresha ibi bisate mu buryo butemewe, bigatera akajagari no guhungabanya umutekano wo mu muhanda.
🚨AMAKURU🚨
— Umunota (@umunotanews) December 2, 2025
Kigali : Imbamutima z’abagenzi bashyiriweho uburyo bushya bwo kubatwara muri Bus
Mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, hatangijwe igeragezwa ry’uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bigizwemo uruhare n’Ikigo cya Leta cya… pic.twitter.com/2At8qepS1b





