Abana barenga miliyoni enye bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri binyuze muri porogaramu yo kugaburira abana ku ishuri yatangijwe mu 2019, kandi ikomeje kongerwamo ingengo y’imari hagamijwe kuzamura imibereho n’imyigire myiza y’abana.
Binyuze mu bukangurambaga ‘Dusangire Lunch’ bwatangiye mu 2024, ababyeyi, amakoperative, ibigo by’abikorera n’Abanyarwanda baba mu mahanga barahamagarirwa gutanga umusanzu wabo mu gukomeza guteza imbere iyi gahunda.
Porogaramu y’Igaburirwa mu Mashuri (National School Feeding Programme) yatangijwe mu 2019 igamije kurwanya inzara n’imirire mibi byabangamiraga imyigire y’abana, cyane cyane mu bice by’icyaro.
Mbere y’uko igera hose mu gihugu, amashuri menshi yahuraga n’ikibazo cy’abanyeshuri bata ishuri, ku manywa bajya gushaka ibyo kurya, abandi bakabura imbaraga zo gukomeza amasomo cyangwa bakava mu mashuri burundu mu bihe by’isarura n’ihinga.
Kuri ubu, abarenga miliyoni enye z’abanyeshuri mu gihugu hose bahabwa amafunguro ya buri munsi ku ishuri, ibintu byazanye impinduka ikomeye mu bwitabire mu mashuri, kuguma mw’ishuri no kugira ishyaka ryo kwiga.
Ishuri rya GS Gasaka ryo mu Karere ka Nyamagabe ni urugero rugaragara rw’uko iyi gahunda yahinduye ubuzima bw’abana, aho kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa, umubare w’abiyandikisha wavuye ku ibura ry’abana, ukagera ku 100% mu mwaka wa 2025.
Mujawayezu Jeanne, umuhinzi ufite abana batanu biga kuri GS Gasaka, avuga ko mbere abana bajyaga ku ishuri batariye bigatuma batabasha kwiga neza.
Ati: “Hari igihe bajyaga mu ishuri batariye, bamwe bakagaruka hakiri kare cyangwa bakabura imbaraga zo gukomeza. Ubu kubera ko bahabwa amafunguro ya buri munsi, bitabira ishuri neza kandi bakiga bafite imbaraga.”
Uburyo Dusangire Lunch ishyirwa mu bikorwa bushingiye ku bufatanye bw’inzego zitandukanye. Ababyeyi batanga inkunga hakurikijwe ubushobozi bwabo, abahinzi n’amakoperative batanga umusaruro w’ibiribwa, ibigo by’abikorera bifasha kunoza ireme ry’ibiribwa n’ibikorwaremezo, naho Abanyarwanda baba mu mahanga bagatanga inkunga binyuze mu baterankunga.
Guverinoma ivuga ko mu gihe kiri imbere hateganywa gukomeza kwagura iyi gahunda binyuze mu kongera ibikoni by’amashuri, kunoza indyo yuzuye, kongerera isoko abahinzi batanga ibiribwa, ndetse no guteza imbere uturima tw’igikoni ku mashuri kugira ngo haboneke ibiribwa bihagije mu bihe byose by’umwaka.






