Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Ugirashebuja Emmanuel, yahamagariye urubyiruko kuba kw’isonga mu rugamba rwo kurwanya ruswa, asaba na buri wese kuba umurinzi w’ubunyangamugayo.
Ibi bikubiye mu butumwa yagejeje ku rubyiruko n’abandi bose bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa, wizihijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025.
Ni ibirori byabereye kuri Sitade Umuganda y’Akarere ka Rubavu, bibimburirwa n’urugendo rwo kwamagana ruswa, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye n’urubyiruko kurwanya ruswa, dutegura inyangamugayo z’ejo hazaza”.
Byitabiriwe n’Abayobozi bakuru mu nzego z’Igihugu barimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, ndetse n’Ubuyobozi bw’Intara n’Akarere n’izindi nzego zirimo iz’umutekano.
Minisitiri Ugirashebuja yahamagariye urubyiruko kuba ku isonga mu rugamba rwo kurwanya ruswa, bakayamagana batanga amakuru ahagaragara ruswa hose, kugira ngo icike burundu mu Rwanda.
Ati “Nimureke dutoze urubyiruko gutinyuka kuvuga OYA kuri ruswa. Nimureke twubake u Rwanda rutekanye, rutagira ruswa, kandi rutekereza ku hazaza h’abana bacu. Nimureke twese ababyeyi, abarezi,abayobozi n’urubyiruko duhinduke abarinzi b’ubunyangamugayo.”
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Jean Bosco Ntibitura, yunze mu rye, ashimangira ko igihugu kiba cyiza iyo kirangajwe imbere n’indangagaciro na kirazira zo kurwanya no kwamagana ruswa, ndetse urubyiruko rukaba urwa mbere mu kwamagana ruswa kugirango rureme igihugu kizima.
Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko ruswa nto yagabanutse aho yageze kuri 14.6% ivuye kuri 18.50%.
Muri ubu bushakashatsi bugaragaza ko urwego rw’abikorera ari rwo ruza ku isonga aho rufite 8%. Inzego z’ibanze ziza ku mwanya wa kabiri aho ziri kuri 4.3%. REG iza ku mwanya wa gatatu aho ifite 3.7%. Ni mu gihe Uwego rw’ubucamanza ruza ku mwanya wa kane, aho rufite 3.50% ndetse na WASAC iri ku mwanya wa Gatanu na 2.8%.











