sangiza abandi

U Rwanda rwitandukanyije n’ibirego bya RDC, rugaragaza intege nke zayo mu gusenya FDLR

sangiza abandi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko atari yo ikwiye kubazwa ibyo gushyiraho agahenge mu mirwano AFC/M23 ihanganyemo na leta ya RDcongo,mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yamaganira kure ibitero byagabwe hafi y’umupaka w’u Rwanda, bigizwemo uruhare n’ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 ukuboza 2025.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yo idashinzwe kubazwa ibijyanye n’agahenge hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 ndetse yamagana ibitero bikomeje kugabwa muri Kivu y’Amajyepfo bigirwamo uruhare n’ihuriro ry’ingabo za FARDC.

Ati” Ibirebana no gushyiraho agahenge, ibitero n’imirwano muri Kivu y’Amajyepfo, muri RDC, ntabwo bigomba gushyirwa ku Rwanda. U Rwanda rwamaganye ibitero bikorwa n’ingabo za Congo, FARDC, n’ingabo z’u Burundi, FDBN, zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwaba Jenosideri wa FDLR, Wazalendo n’abacancuro b’abanyamahanga.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko izo ngabo zagiye zigaba ibitero by’indege nibya drones mu bice bituwemo n’abaturage , biri hafi y’umupaka w’u Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko ibisasu byatewe mu Cyumweru gishize mu bice bya Kamanyola bivuye ku ruhande rw’u Burundi byatumye abaturage barenga 1,000 ba RDC bahungira mu Rwanda, binjiriye mu gace ka Bugarama mu Majyepfo, bajyanwa mu nkambi ya Nyarushishi.

Itangazo rikomeza rivuga ko ingabo z’u Burundi zibarirwa hafi mu bihumbi 20 zajyanywe muri Kivu y’Amajyepfo, kugirango zifashe Leta ya RDC, ndetse ko zagose ibice bituwemo n’Abanyamulenge mu gace ka Minembwe bafite umugambi wo kugirango babicishe inzara.

U Rwanda ruvuga kandi ko RDC yatangaje ku mugaragaro ko itazubahiriza agahenge, kuko igamije kwisubiza ibice byafashwe na AFC/M23, hirengagijwe ibiganiro by’amahoro ndetse n’amasezerano aherutse gusinywa, ndetse ko ibi byamenyeshejwe umuryango mpuzamahanga ariko ntihagira igikorwa gifatika cyo guhagarika ibyo bitero.

Leta y’u Rwanda yongeye kugaruka ku kuba RDC yarananiwe gukuraho umutwe wa FDLR nk’uko byari byemejwe mu masezerano y’amahoro yo muri Kamena 2025, bityo bikaba intandaro yo kudindiza amahoro.

Ati” Kunanirwa kwa RDC gusenya umutwe wa FDLR nkuko byari byemejwe mu masezerano yo muri Kamena 2025, nibyo bikomeje kudindiza gukemuka kw’amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC, imwe mu ngingo ziri mu masezerano ya Washington. Bigaragara neza ko RDC itigeze yitegura kugarura amahoro, ndetse na Perezida Tshisekedi witabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro ku wa 4 Ukuboza, bisa nkaho yahatiwe kuyasinya.”

U Rwanda rwashimangiye ko hakwiriye gusubukurwa ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano ya Washington, ndetse hakihutishwa isozwa ry’imigereka y’Amasezerano ya Doha hagati ya DRC na AFC/M23, nk’inzira iboneye iganisha ku mahoro n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Photos:

[fluentform id="3"]