Umuhanzi Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukamisha Irene, mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza, mu Murenge wa Kinyinya.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’inshuti, imiryango, abavandimwe ndetse n’itangazamakuru, aho aba bombi bahamije indahiro yo kubana akaramata imbere y’amategeko.
Mu bitabiriye uyu muhango harimo Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga muri Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco, akaba ari inshuti ikomeye ya Niyo Bosco.
Niyo Bosco na Mukamisha babanje gusobanurirwa byimbitse ibijyanye n’amasezerano areba abashakanye byemewe n’amategeko, akubiyemo inshingano zireba abasezeranye.
Nyuma y’iki kiganiro Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya yasabye aba bombi kwegera imbere maze bagasezerana imbere y’amategeko.
Mu ijwi rituje Niyo Bosco yaje kuvuga indahiro ye maze akurikirwa n’umugore we Mukamisha Irene, aba bombi bahita basinyira indahiro bari bamaze gutanga.
Tariki ya 17 Nzeri 2025 nibwo Niyo Bosco yambitse impeta y’urudashira umukunzi we Mukamisha Irene mu birori byabereye kuri Hotel La Palisse Gashora mu Bugesera, nyuma yaho aba bombi baje gutangaza ko itariki y’ubukwe bwabo ari 16 Mutarama 2026, batumira inshuti n’abavandimwe kuzaza kwifatanya muri ibi birori .
Nyuma yo gusezerana Bamporiki Edouard wari waje gushyigikira Niyo Bosco, yaje kumuramutsa amushimira ku ntambwe ikomeye ateye.











