Igitaramo cy’urwenya Gen Z Comedy Show kigiye kongera kuba aho kuri iyi nshuro cyatumiwemo Umunyemari akaba na rwiyemezamirimo, Coach Gael umaze kuba icyamamare mu ruhando rw’imyidagaduro yo mu Rwanda.
Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza 2025, mu Ihema rya Camp Kigali.
Biteganyijwe ko abacyitabira baganirizwa na Coach Gael mu gace kitwa Meet Me Tonight aho umuntu w’icyamamare asangiza abandi urugendo rwe rw’ubuzima, amavu n’amavuko ye, ibyo akora, inzitizi yahuye na zo ndetse n’uburyo yabashije kubyigobotora.
Coach Gael usanzwe ari we Muyobozi Mukuru w’inzu ifasha abahanzi ya 1:55AM, ndetse akaba n’umwe mu bashinze inyubako y’imyidagaduro ya Kigali Universe, yitezweho gusangiza abiganjemo abakiri bato inzira yabafasha kwiteza imbere, gukorera amafaranga no kurushaho kuyabyaza umusaruro.
Abitabira iki gitaramo barasusurutswa n’abanyarwenya batandukanye barimo Mugisha na Rusine, Pirate, Umushumba na Muhinde.
Biteganyijwe kandi ko abahanzi b’amazina azwi muri Muzika y’u Rwanda barimo Riderman, Logan Joe na Gisa cy’Inganzo, basusurutsa abitabira iki gitaramo, gisanzwe kiba kabiri mu kwezi.
Kwinjiza muri Gen-Z Comedy Show ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 20 Frw mu myanya yisumbuyeho.









