sangiza abandi

Abigisha abajya mu butumwa bw’amahoro bahawe umukoro wo kubaka ubunyamwuga

sangiza abandi

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yasabye abapolisi n’abasirikare basoje amahugurwa yo gutegura abajya mu butumwa bwa Loni gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bahawe kugira ngo imirimo bazakora izagende neza.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza, ubwo yasozaga ku mugaragaro amahugurwa agenewe abapolisi n’abasirikare bazajya bigisha abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ni amahugurwa yari amaze iminsi 11 abera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Byari uburyo bwo kongerera aba bapolisi n’abasirikare ubushobozi bwo guhugura bagenzi babo mbere yo koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, akaba yari yaritabiriwe n’abapolisi n’abasirikare 25 baturutse mu bihugu 22 by’Afurika.

Mu ijambo rye, DCG Ujeneza yashimiye abasoje amahugurwa anagaragaza ko bafite uruhare rukomeye mu kongera ireme ry’ubutumwa bw’amahoro binyuze mu gusangiza abandi ubumenyi bahawe.

Ati “Ubumenyi mwahawe burabashyira mu mwanya mwiza w’inshingano zo kwigisha abandi ubunyamwuga buzabafasha gukora neza akazi mu butumwa bw’amahoro.”

Ubwo aya mahugurwa yatangizwaga mu byumweru bibiri bishize, DIGP Ujeneza yavuze ko ubufatanye bw’Umuryango w’Abibumbye na Polisi y’u Rwanda mu kuyategura ari ingenzi mu gutuma u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere ku Isi mu kohereza abapolisi n’ingabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

U Rwanda ni igihugu cya kabiri gifite abasirikare n’abapolisi benshi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni, mu bihugu byo muri Afurika birimo Mozambique, Sudani y’Epfo na Santarafurika.

Photos:

[fluentform id="3"]