Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yashimiye imbaraga n’ubwitange bw’abakorerabushake mu iterambere ry’igihugu.
Ni ubutumwa yahaye abakorerabushake kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, ubwo U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukorerabushake.
Ni umuhango wabereye ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Rubavu, witabirwa n’abakorerabushake basaga 500 bahagarariye abandi barenga miliyoni 2.5 bari hirya no hino mu gihugu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka, “Ubukorerabushake, Ishema ryacu”, yibanze ku ruhare n’agaciro ko gutanga umusanzu ku mibereho myiza y’igihugu haturutse ku bwitange bw’abaturage mu nzego zitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, wayoboye uyu muhango, yashimiye imbaraga n’ubwitange bw’abakorerabushake mu rwego rw’ubuzima, imibereho myiza, uburezi, ubuhinzi, umutekano, kurwanya ibiza no kubungabunga ibidukikije.
Yagize ati ” Abakorerabushake bari ku rwego rw’imidugudu bakomeje kubaka igihugu. Bita ku buzima bw’abana n’abakuru, bafasha imiryango ikennye kwivana mu bukene, barwanya ibyorezo, bakemura amakimbirane kandi bagira uruhare mu iterambere n’umutekano.”
Yanabasabye guhuza ibikorwa by’ubukorerabushake n’ubukangurambaga bwa’ IsukuHose’, bagashyira imbere isuku ku mubiri, mu ngo ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi.
Abakorerabushake bashimiwe
Mu rwego rwo gushimira indashyikirwa zagaragaje umurava mu 2025, abantu ku giti cyabo n’amatsinda batandukanye bashimiwe ku mugaragaro.
Abashimiwe kugiti cyabo harimo, Nshimiyimana Flavier, umukorerabushake wa Croix Rouge Gisenyi wagaragaje ubwitange mu bikorwa by’ubutabazi, Mukashema Berthe, umukorerabushake wa Komisiyo y’amatora umaze igihe mu mirimo y’amatora kandi w’intangarugero.
Hashimiwe Rwagasore Faustin, Umukuru w’Umudugudu , wagize uruhare mu kwishyira hamwe kw’abaturage bubaka umuhanda w’amapave, na Mbarushimana Augustin, Mutwarasibo washyigikiye gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage mu Murenge wa Rubavu.
Mu matsida hashimiwe, KOPINDABU ni Koperative y’urubyiruko rw’abakorerabushake imaze kwizigamira hejuru ya miliyoni 2 Frw.
AMANI n’Itsinda ry’Abakorerabushake ba Croix Rouge rikora ubworozi bw’inkoko, aho mu banyamuryango 60 buri wese afite umugabane shingiro wa miliyoni ebyiri.
DUKOMERE KU BUZIMA ni Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima ikora ubworozi bw’inka n’ubuhinzi bw’ibirayi ikomeje kwiteza imbere, na KOPERATIVE KIARU akaba ari Koperative y’Inkeragutabara ifasha mu kubungabunga umutekano ku byambu, ahantu hahurira abantu benshi no kurwanya magendu mu Mirenge ituriye umupaka.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukorerabushake wizihizwa buri mwaka ku 5 Ukuboza ariko u Rwanda rwahisemo kuwihiziza kuri iyi tariki.
Uyu munsi wagenewe kwibuka no gushimira uruhare rw’abakorerabushake ku isi hose mu guteza imbere imibereho myiza, umutekano, ubukungu n’iterambere rusange.
U Rwanda n’ibindi bihugu bizirikana uyu munsi kubera ko Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN General Assembly) yafashe umwanzuro wo kuwushyiraho ku itariki ya 5 Ukuboza mu matora yayo yo ku wa 17 Ukuboza 1985 (Resolution A/RES/40/212), isaba ko buri mwaka hashingirwa kuri iyo tariki kugira ngo habeho umunsi wo kwizihiza no guteza imbere ubukorerabushake ku isi yose.
Intego y’uyu munsi ni ukurushaho kumenyekanisha agaciro k’abakorerabushake, guteza imbere imikoranire y’inzego zitandukanye n’abaturage, no gushishikariza abantu benshi gutanga umusanzu wabo ku iterambere rirambye mu muryango, igihugu no ku rwego rw’isi.








