sangiza abandi

Bizaba ari ijoro ry’ubukorikori – Igitaramo cy’amateka kizahuza The Ben na Bruce Melodie

sangiza abandi

Umuziki uraryoha, umuziki uhuza abantu, umuziki ukiza abantu ariko kandi uru ruvange rw’amajwi y’amagambo atondekanyije mu buryo butandukanye ruryohera abarwumva iyo bibonera imbona nkubone abo bihebeye babasusurutsa mu mbaraga zabo zose bifashishije amajwi adasanzwe bahawe na Rurema.

Mu muco Nyarwanda kujya impaka bibaho ariko bikaba iby’imfura kuko bigamburuza ibifura , mu myaka 15 itambutse impaka z’umuhanzi wa mbere mu Rwanda zabaga ari Meddy na The Ben, Ese ninde ufite ijwi ryiza, ninde wambara neza kurenza undi, ninde ukunzwe cyane n’ibindi byinshi.

Gusa guhera mu myaka umunani ishize hari umwana wakuriye mu rusisiro rwo mu kajagari ka Kanombe,  munsi y’icyibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, bitewe n’umurava ashyira mu bikorwa bye yibatije akazina ka Munyakazi, akaba umuhanzi w’umuhanga w’ijwi rigororotse, uwo akitwa Bruce Melodie.

Uyu muhanzi umaze igihe ku gasongero ka muzika Nyarwanda yo mu bihe bya vuba, yagiye kenshi akozanyaho na The Ben ndetse rimwe na rimwe bikarenga bikagera mu bafana aho impaka z’umuhanzi mwiza hagati y’aba bagabo zakomeje kuba urudaca.

Bamwe bati ni The Ben watangiranye n’umuziki Nyarwanda ukiri mu iremezo, abandi nabo bati ntacyo yakoze cyagatumye yiyita icyatwa, bati Bruce Melodie niwe wa mbere.

Kuri ubu impaka zigiye gushyirwaho akadomo, aho nta rwitwazo ruzongera kubaho , The Ben na Bruce Melodie bagiye guhurira mu gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 1 Mutarama 2026.

Aba bahanzi bombi bagiranye ibiganiro na Ministeri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi  bakerekana imbata y’uko iki gitaramo giteye, aho basobanuye byimbitse ko nta makimbirane azakibonekamo, ni cyane ko mu busanzwe ari abahanzi badacana uwaka.

Aba bahanzi kandi buri umwe azahitamo abandi bahanzi bazafatanya bakaba bari ku ruhande rwe, ibyo twakwita amakipe, hanyuma buri ruhande ruhabwe umwanya wo kwerekana icyo rushoboye.

Iki gitaramo cyiswe New Year Groove, giteganyijwe kubera muri BK Arena, amatike akaba yamaze kujya ku isoko aho iya make ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe , ni mu gihe ihenze cyane ari ibihumbi 100 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Mu myaka itanu ishize, umwuka utari mwiza wakomeje gututumba hagati y’aba bahanzi, aho buri umwe yikubita mu gatuza avuga ko ntacyo mugenzi we amurusha.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere mu muziki abahanzi babiri batajya imbizi baba bahuriye mu gikorwa cyo guca impaka z’umuhanzi mwiza hagati yabo.

Urugero muri Uganda, ibitaramo nk’ibi bibaho aho nk’ibiheruka ari muri 2023, i Kampala kuri  Kololo Airstrip, ubwo Sheebah Karungi na Cindy Sanyu bahuriraga mu gitaramo kimwe cyasize impaka zitarangiye neza kuko habuze uwemeza undi bidashidikanywaho.

Muri 2007 abaraperi  50 cent na Kanye West nabo bakoze igisa no gutega, aho basohoreye album zabo umunsi umwe maze bemeza ko uzabasha kugurisha kopi nyinshi mu Cyumweru kimwe ariwe uzaba atsinze.

Ndetse 50 Cent we yahamyaga ko natsindwa azareka umuziki burundu, icyo gihe Kanye West yatsinze iryo hangana nyuma yo kugurisha kopi ibihumbi 957 za album ye ‘Graduation’ mu cyumweru kimwe naho 50 Cent akagurisha kopi ibihumbi 691 za album ye ‘Curtis’.

Photos:

[fluentform id="3"]