Umusesenguzi mu bya Politiki, Senateri Evode Uwizeyimana, yavuze ko ifatwa rya Uvira bikozwe n’Ihuriro AFC/M23, byatewe n’uko ari Umujyi wari ingirakamaro cyane mu mikoranire mu bya gisirikare hagati y’u Burundi na DRC.
Ibi yabigarutseho mu kiganrio yagiranye na RBA ku wa 14 Ukuboza 2025, asobanura impamvu ifatwa rya Uvira rikomeje kugarukwaho mu binyamakuru byaba iby’imbere mu gihugu ndetse na mpuzamahanga.
Ikibazo cy’umutekano mu karere kimaze kuvugisha benshi byumwihariko nyuma y’uko umutwe wa AFC/M23 utangaje ko wafashe umujyi wa Uvira.
Iki gikorwa abahanga mu bya politiki bavuga ko cyakomye mu nkokora imikoranire y’ingabo za DRC n’iza Congo.
Umunyapolitiki Evode akaba n’umusesenguzi mu bya Politiki, Uwizeyimana Evode, yavuze ko kuba ifatwa ry’Umujyi wa Uvira rikomeje kuvugwa cyane, byatewe n’uko ari Umujyi ufite byinshi uvuze ku bufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Burundi na RD Congo.
Yagize ati: ” Wari wabona imbeba ikora pompage hejuru ya rwa gakoco? nigeze kuvuga ukuntu umuntu wisunga umugabo mbwa ugakubitirwa hamwe. Ikindi kinyarwanda kikavuga ngo ” imfizi y’Intamenya,irigata ubugi bw’intorezo. […] kiriya kiyaga cya Tanganyika , uburebure bwacyo burenga ibirometero 700. M23 gukomeza kumanuka hariya hose, Uburundi bwaba bufunzwe, bwaba busigaranye Tanzania gusa. Ubuhahirane bw’abaturage ba Bujumbura, n’abaturage ba Uvira, uriya mujyi uvuze ikintu kinini ku burundi .”
Yakomeje ati ” Uyu munsi Uburundi bufite umubanyi mushya ( M23) kandi badakunda. Ni umubanyi wahageze ku gatuza,batabishaka kuko baramurwanyije birabananira.”
Avuga uko ingabo zagiye zitsindwa kuva muri Kivu y’Amajyaruguru, M23 yagiye izisunika kugeza izigejeje ku muryango wa Bujumbura ariyo Uvira, hajaba ariho zari zisigaranye imbaraga.
Ati “Ni umujyi wa gatatu uguye mu maboko ya M23 nyuma ya Goma na Bukavu.”
Umusesenguzi mu bibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Me Gasominari Jean Baptiste, nawe wari muri iki kiganiro yagarutse ku mpamvu zikomeje gutuma ifatwa ry’Umujyi wa Uvira uherutse kwigarurirwa n’Ihuriro AFC/M23 riteza urusaku.
Yasobanuye ko ikibuga cy’indege cya Bujumbura cyegeranye cyane n’umujyi wa Uvira, ari cyo cyari gisigaye kinini gikoreshwa mu kuzana ibikoresho no guhagurutsa indege zijya kurasa no kugenzura za drone.
Yongeraho gufata Uvira, bizorohera M23 gukomeza gutsinda izi ngabo z’u Burundi zitanga ubufasha kuri Congo.
Yagize ati” Umuntu ugenzura Uvira biroroshye ko ashobora kugenzura n’ikibuga cy’indege cya Bujumbura atigeze yinjira mu Burundi, akoresheje intwaro.”
Yakomeje avuga ko Abasirikare b’u Burundi binjiraga muri congo mu buryo bworoshye bakoresheje umuhanda bakinjira mu mujyi wa Uvira aho bakomerezaga kujya gukora ibikorwa byabo bya gisirikare , ariko bikaba bigiye gukomwa mu nkokora.
Ati “Bazajya bakoresha uburyo buhenze kandi bazajya bagwa kure y’aho bagombye kuba bari.”
Yibukije ko na mbere umujyi wa Goma ufatwa, Uburundi na RDC byari bifite umugambi uhuriweho wo gutera u Rwanda nyuma ukaza kuburizwamo.
Ati “ No mu ifatwa ry’Umujyi wa Goma bateye induru kubera ko imigambi bari bafite ku Rwanda yaburijwemo. Abahunze bava i Goma bagiye Uvira; ibikoresho bikomeye bari basigaranye cyangwa ibyo baguze nyuma byo kubafasha kwisubiza uduce twari tumaze gufatwa byari Uvira.”
Yakomeje agira ati: Bakomeje bavuga bati ubwo ibi bintu bidakunze reka tubigeragereze ahandi, aho rero babigeragerezaga hari Uvira.”
Bagaragaza ko ibyo abasirikare ba DRC bafatanyije n’u Burundi bari bizeye gukora bari i Goma, bari bategereje kubikorera Uvira, ariko kubera ubushobozi bwa AFC/M23 ntibyabahira.







