sangiza abandi

Mu Rwanda Abana bagwingira baragabanutse

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’ibararurishamibare ,NISR, cyagaragaje ko imibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingira mu Rwanda yagabanutse aho igeze kuri 27% mu mwaka wa 2025, ivuye kuri 33 % ryariho mu bushakashasti bwa 2019/2020.

Bikubiye mu bushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho n’Ubuzima, DHS7, bwamuritswe kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2025.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye mu Rwanda, zirimo n’abahagarariye imiryango yigenga y’imbere mu gihugu n’iyo ku rwego mpuzamahanga.

Muri gahunda yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri, NST2, Guverinoma yavuze ko gahunda ari kugabanya igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu rikava kuri 33% rikagera munsi ya 15%.

Ibi bikazagerwaho hazashyirwa imbaraga mu kwita ku buzima bw’abana n’ababyeyi hagamijwe kugabanya impfu muri ibyo byiciro.

Muri ubu bushakashatsi bwamuritswe, uturere 11 nitwo twiganjemo igwingira rya 30% . Ni mu gihe muri 2019-2020 twari uturere 20 dufite igwingira riri hejuru ya 30%.

Uturere twa Gicumbi ,Ngororero na Burera ni two tuza ku isonga mu kugira igwingira aho Gicumbi iri kuri 38.8%, Burera ni 37.6% naho Ngororero ni 35.8%.

Utundi turimo igwingira riri hejuru ya 30% ni uturere ni Rubavu, Karongi,Nyabihu, Rutsiro,Kirehe ,Rusizi , Gisagara na Musanze.

Ni mu gihe uturere two mu Mujyi wa Kigali na Rwamagana , igwingira riri hasi aho riri 8-20% .

U Rwanda rwshyize imbaraga mu kurwanya igwingira, hashyirwaho gahunda zigamije gutuma imibereho y’abana irushaho kuba myiza.

Raporo ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igaragaza ko amafaranga yagenewe guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana yari yiyongereye mu mwaka wa 2024/2025.

Iyi Minisiteri ivuga ko amafaranga yashyizwe ku bikorwa bigamije kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, yiyongereyeho agera kuri miliyari 1.8 Frw, ava kuri miliyari 355.4 yari mu ngengo y’imari ya 2023/2024, agera kuri miliyari 357.8 Frw.”

Nubwo aya mafaranga yiyongereye, ijanisha ry’ayashowe muri ibi bikorwa ugereranyije n’ingengo y’imari yose ryavuye kuri 7% ryariho mu mwaka ushize rigera kuri 6%, bitewe n’uko ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2024/2025 yiyongereyeho 12% ugereranyije n’iy’umwaka wabanje.

Kugeza ubu hari gahunda yatangijwe na Leta yo kugaburira buri mwana ufite kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri igi rya buri munsi kandi aho ikorwa neza bitanga umusaruro mu mikurire yabo.

Hanashyirwa imbaraga muri gahunda y’ingo mbonezamikurire ifasha kwita ku buzima bw’umwana agahabwa serivisi zirimo gukangura ubwonko bakina, basomerwa ibitabo, bahabwa amafunguro n’ibinyobwa, bagakorerwa isuku mu gihe umubyeyi yagiye mu mirimo.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, ku mwaka havuka abana barenga ibihumbi 350, na ho umugore w’umunyarwandakazi ashobora gucura abyaye abana bari hagati ya batatu na bane.

Photos:

[fluentform id="3"]