Bigoranye, Ikipe ya Al Hilal SC Omdourman yanganyije na Marines FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda, wabereye kuri sitade Umuganda i Rubavu kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025.
Ni umukino Al Hilal SC yaje gukina ikumbuye intsinzi kuko yari imaze gutsindwa ubugira kabiri, ariko Marines nayo yari mu rugo yagombaga kwihagararaho.
Al Hilal SC yari yagaruye Jean Claude Girumugisha, umwe mu basore bayifasha cyane mu busatirizi, wari wasibye umukino uheruka nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku ubwo batsindwaga na Rutsiro 2-1.
Uyu mukino Marine FC yawinjiyemo kare kuko Ndombe Vingile yafunguye amazamu ku munota wa 25 w’umukino.
Ni igitego cyayifashije kuyobora igice cya mbere cyose kuko barinze bajya kuruhuka iri imbere n’icyo gitego 1-0.
Igice cya kabiri, nacyo nticyoroheye Al Hilal kuko Marines yari yabanje igitego yakomeje kugihagararaho, irinda izamu.
Kera kabaye Girumugisha Jean Claude yaje kwishyura iki gitego ku munota wa 74, cyayigaruye mu mukino dore ko yasabwaga icy’intsinzi gusa.
Aba Marines ntibayihaye agahenge kuko ku munota 79 Mbonyumwami Taiba yahise atsinda igitego cya kabiri Marines FC yongera kuyobora umukino, Al Hilal biyijyana mu mibare myinshi dore umukino winjiraga mu minota ya nyuma.
Ku munota wa 90 w’umukino, Emmanuel Flomo yagobotse ikipe, yishyura iki gitego biba 2-2, ari nako umukino waragiye.
Uyu wabaye umukino wa gatatu wikurikiranya Al Hilal SC itabona intsinzi, kuko uheruka intsinzi yakuye i Bugesera kuwa 11 Ukuboza 2025, iyitsinda 3-1.
Nyuma yaho yatsinzwe na Rutsiro 2-1, itsindwa na Kiyovu Sports 2-1, ikurikizaho uyu mukino inganyije, amanota atatu akomeza kuba inzozi kuri iyi kipe yo muri Sudani.Ibi biyiraje ku mwanya wa 14 n’amanota 11 mu mikino 7 imaze gukina.
Ni mu gihe Marines FC yo nyuma y’uyu mukino wari uwa 14 wayo, iraye ku mwanya wa 3 n’amanota 22, inganya na Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 3.
Iyi Kiyovu iwugezeho nyuma yo gutsinda Rutsiro FC bigoranye igitego 1-0, yabonye ku munota wa nyuma kuri Penalty yatewe na Fidali Uwiyaramye.
Al Hilal SC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu tariki 24 Ukuboza 2025 yakirwa na Gorilla FC kuri Kigali Péle Stadium.





