Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yafunguye ku mugaragaro isoko rishya rya Gisenyi, ryari rimaze imyaka 15 riri kubakwa.
Iri soko ryatashywe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Ukuboza 2025, ryari ryaratangiye kubakwa n’akarere mu mwaka wa 2010, gusa Akarere kaza kunanirwa biturutse ku mikoro nuko rigurishwa Sosiyete ya ABBA Ltd.
Uku kunanirwa byabaye ishingiro ry’iyeguzwa rya Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan n’abayoboranaga nawe ku wa 27 Werurwe 2015, begujwe n’Inama Njyanama y’Akarere yateranye.
Icyo gihe Nyobozi y’Akarere mu masezerano yari yagiranye na ABBA Ltd yavugaga ko igomba gutanga miliyari imwe na miliyoni zisaga 300, Njyanama y’Akarere itungurwa no kubona imirimo yo kubaka itangira nta na make aratangwa.
Icyo gihe hatahuwe ko uwari umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Kalisa Christopher, yari yaranditse asaba inguzanyo yo kubaka isoko muri BRD, isoko arisabira ABBA Ltd mu gihe n’amafaranga yasabwaga yo kwishyura yari atarayatangwa, ibyo byose bigakorwa Inama njyanama y’akarere itabizi.
Nyuma y’imanza zahuriwemo n’Akarere ka Rubavu na ABBA LTD, izo manza zaje kurangira Akarere gatsinze, maze tariki ya 7 Gashyantare 2017, Umuhesha w’Inkiko ashyikiriza iryo soko rya kijyambere rya Gisenyi, ubuyobozi bw’Akarere.
Byasabaga ko Akarere kabanza kurihabwa n’Inama y’Abaminisitiri rivanwa mu mutungo bwite wa leta nabyo bikorwa mu mwaka wa 2019 ari nabwo ibiganiro byahise bitangira hagati y’Akarere n’abikorera.
Nyuma y’imyaka 10 imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi ihagaze hagakurikiraho imanza ndende, mu mwaka wa 2021 iri isoko ryeguriwe abikorera bo mu Karere ka Rubavu bahawe amezi atandatu yo kuba barangije imirimo yo kuryubaka.
Ni nyuma y’amasezerano yo guhererekanya yabaye hagati y’ubuyobozi bw’Akarere na Kompanyi ya RICO (Rubavu Investiment Company) yashinzwe n’abikorera bo mu karere ka Rubavu.
Nk’uko amasezerano abivuga imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi yagombaga guhita itangira ikazamara amezi atandatu, hagakurikiraho imirimo yo kubaka isoko rya kera nayo izamara amezi atandatu, inyubako isanzwe ikaba yarahawe agaciro k’amafaranga miliyari ebyiri na miliyoni 18, nk’Umugabane w’Akarere abikorera bakaba bazakoresha miliyari ebyiri na miliyoni 700 nk’umugabane wabo.
Byaje kugorana bitewe nuko hajemo inenge bigendanye n’imiterere y’agace k’ibirunga hiyongeraho miliyoni 600 zatanzwe n’Akarere byaje kuvamo gutinda kw’imirimo.









