sangiza abandi

Sosiyete y’Indege ya Oman Air igiye gutangira ingendo zerekeza i Kigali

sangiza abandi

Sosiyete y’indege ya Oman Air yatangaje ko igiye gutangiza ingendo zo mu kirere zihuza Oman n’u Rwanda, aho zizajya zikora urugendo ruva mu murwa mukuru Muscat–Kigali.

Ni mu rwego rwo kwagura ubutwererane n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.

Izi ngendo zizatangira muri Kamena 2026, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi Mukuru wa Oman Air, Con Korfiatis, watangaje ko u Rwanda ari isoko rifite amahirwe menshi, cyane cyane mu bukerarugendo n’ubucuruzi bwo mu Karere ka Afurika yo hagati n’iyo Iburasirazuba.

Ingendo hagati ya Oman n’u Rwanda zizafasha koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, kongera umubare w’abashoramari n’abakerarugendo basura u Rwanda na Oman, ndetse no guha amahirwe ibigo by’ubucuruzi n’abacuruzi kubona amasoko mashya.

Iri tangazo ryatanzwe mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Sultanate ya Oman. 

Muri urwo ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro byimbitse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman, Badr bin Hamad Al Busaidi.

Ibiganiro by’abayobozi bombi byibanze ku gushimangira no guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Oman mu nzego zitandukanye zigamije iterambere.

U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane no gushaka inyungu z’impande zombi, aho mu myaka yashize byagiye bishyira umukono ku masezerano arimo ubucuruzi, ubwikorezi bwo mu kirere, ubukerarugendo, ingufu n’ishoramari.

Photos:

[fluentform id="3"]