Madamu Jeannette Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro na Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange, UGHE, ashimirwa umusanzu n’ubudashyikirwa yagaragaje mu kwita ku baturage, guteza imbere uburezi no kugeza ubuvuzi kuri bose.
Ni impamyabumenyi yaherewe mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 iyi Kaminuza imaze ikorera mu Rwanda, wabereye ku ishami ryayo riherere i Butaro mu Karere ka Burera kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Mutarama 2026.
Uyu muhango kandi wahujwe n’igikorwa cyo gutanga impabumenyi ku banyeshuri 78 barangihe amasomo y’ubuvuzi.
Madamu Jeannette Kagame, yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro (Honorary Doctorate) na Dr. Jim Yong Kim, akaba Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza ya UGHE, mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu guteza imbere uburezi, ubuzima, uburinganire n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Dr. Jim Yong Kim yashimangiye ko Madamu Jeannette Kagame ari umuyobozi w’indashyikirwa.
Ati” Madamu Jeannette Kagame ni umuyobozi w’icyitegererezo, ibikorwa bye bigamije guteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Ni we washinze kandi akaba ayobora umuryango wa Imbuto Foundation. Yakoze byinshi kugira ngo abana bo mu miryango ikennye babone amahirwe yo kwiga, ashyigikira iterambere ry’imiryango kandi akangurira gahunda z’ubuzima bw’imyororokere harimo no gukumira kanseri y’inkondo y’umura binyuze mu gutera inkingo za HPV abakobwa, ndetse ashyigikira ibikorwa byo kurwanya ubwandu bwa SIDA mu babyeyi n’abana.”
Yakomeje avuga ko ari umwe mu bashinze Umuryango w’Abagore b’Abakuru b’Ibihugu muri Afurika, akaba akomeza kuba ijwi rikomeye mu kurwanya kanseri, guteza imbere ubuzima bw’ababyeyi n’abana, uburinganire n’ubumwe bw’igihugu, agira ati:
Ati “Ubuyobozi bwe bwagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba icyitegererezo ku Isi mu guteza imbere abagore no kubaka iterambere rihuriwemo na bose.”
Dr. Kim yanasobanuye kandi ko mu mwaka wa 2022, ubwo Dr. Paul Farmer wari umuyobozi w’Icyubahiro wa UGHE yitabaga Imana, Madamu Jeannette Kagame yafashije bikomeye umuryango wa UGHE.
Ati” Mu gihe twaburaga Umuyobozi wacu Dr. Paul Farmer, Madamu Jeannette yahagararanye n’umuryango wa UGHE, atanga ihumure n’inkunga. Yabikoze adacogora kandi abikorana urukundo rudasanzwea, afasha buri wese muri twe gushaka icyerekezo cy’ejo hazaza.”
Madamu Jeannette Kagame nawe yishimiye guhabwa iyi mpamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, ndetse ashimira nyakwigendera Paul Farmer ku bwo kuba inshuti nziza y’u Rwanda.
Ati “Gushimirwa muri ubu buryo ni impano, ntabona amagambo ahagije yo kuyivugaho.”
Yakomeje ashimira umuryango wa Dr. Paul Farmer, barimo umugore we Didi Bertrand Farmer n’abana babo batatu Sebastian, Elizabeth na Catherine Farmer.
Ati “Ndabashimira ku bw’imbaraga n’ubwitange buhoraho mwagaragaje mu guhagarara hafi ya Paul Farmer, mukamufasha gushyira mu bikorwa ibikorwa bye neza, kandi mugashyigikira umutima w’impuhwe, ubumuntu n’indangagaciro byari umusingi w’akazi ke.”





