Abaturage biganjemo abari mu za bukuru bo mu kagari ka Nyirangarama mu murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, bavuga ko batangiye kubona impinduka mu buzima bwabo zituruka kuri siporo bakora buri wa Gatandatu.
Aba baturage bo mu Karere ka Rulindo bitangirije siporo bahuriramo buri wa Gatandatu, ndetse imyitozo ngororamubiri bahakorera ngo bamwe yabakijije indwara zirimo n’umuvuduko w’amaraso.
Ubundi ibikorwa bya siporo nk’ibi bimenyerewe mu mujyi, gusa abageze mu zabukuru no muri aka gace siko babyumva, kuko bamenye ko siporo atari iyabanya mujyi gusa cyangwa abakiri bato, kuko nabo bayisangamo kandi bakayikora neza.
Mu mpera z’icyumweru ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, aba baturage bari bongeye guhurira muri siporo bamaze kugira umuco.
Mu bayitabiriye harimo Batizigama Venancie w’imyaka 67 uvuga ko amaze imyaka itandatu akorera siporo ku gasozi ka Bushoki, ugeraho uzamutse ibirometero 5 uturuka ku muhanda munini.
Ni agasozi bazamuka buri saa kumi za mu gitondo za buri wa Gatandatu, ibizwi nka ‘Hicking’ bakagera ku gasongero aho bakorera ari naho bakorera imyitozo ngororamubiri.
Ni igikorwa abo muri aka gace bitabira ku bwinshi kuko kizamo n’abana barimo n’abari munsi y’imyaka itandatu ndetse n’urubyiruko bari kumwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abakozi bahatuye n’abandi.
Bamwe mubo twaganiriye babwiye Umunota ko ari ibintu byamaze kuba umuco, kuko umuturage yamaze gushyira mu mutwe ko mbere yo kujya guhinga n’indi mirimo abanza kubyukira muri iki gikorwa bo bita umuti udatangwa na muganga.
Batizigama Venancie avuga ko ku myaka 51 yatangiye kujya arwara indwara zo mu busaza zirimo amaguru, umuvuduko w’amaraso n’izindi, ariko nyuma yo gutangira siporo yasubiye kwa muganga basanga nta ndwara agifite.
Ati: “Siporo yangiriye akamaro, rwose ntacyo nayishinja, Siporo ni umuti muganga adatanga, uwikuraho.“
Akomeza agira ati: “Ubu ndiruka, ndi inkumi. N’umupira ndawukina, njya n’i Musanze gukina. Mbere najyaga gufata ibinini by’umuvuduko ariko numvise narakize ndabireka. Ubu hari igihe njya kwa muganga ngo ndebe uko mpagaze, muganga ati komereza aho.”
Igitekerezo cyo gutangiza iki gikorwa cyazanywe ndetse gitangizwa n’Umushoramari Dr.Sina Gerard, usanzwe akorera ibikorwa bye muri aka gace anatuyemo.
Yagitangije agamije guteza imbere ibikorwa bya siporo muri aka gace karimo abanyempano mu mikino itandukanye, gukundisha siporo abato ndetse no gufasha abari mu za bukuru gukora imyitozo ngororamubiri ituma basazana ubuzima bwiza kandi bagifite imbara zo gukora.
Dr Sina, avuga ko kuzinduka abaturage bakora Siporo bibafasha no gutora umuco wo kuzinduka bakora bityo bikabakundisha umurimo ndetse bikanabongerera imbaraga by’umwihariko abakuze.
Aba yabashakiye ibikoresho bya siporo byihariye birimo imyambaro kugirango igihe cyayo bakuremo ibitenge bagorore amaguru nk’uko abivuga.
Ati: Kuzinduka ahangaha ni umuco, gukora ni umuco, siporo ikaza ari rurangirwa. Babandi b’ababyeyi bakuru, barakuze ntabwo babibyirukiyemo ariko tugomba kugira uruhare mu kubafasha. Barabyishimiye kandi nibo batanze umusaruro wavuyemo.”
Akomeza avuga ko aka gasozi gasanzweho abana bakina imikino itandukanye irimo Rugby, ndetse n’iyo gusiganwa ku maguru (Athletism).
Muri aba harimo n’abagiye baba aba mbere mu marushanwa mpuzamahanga, aribyo byamuteye ishyaka ryo gutangiza aho abana bato bazakura biyumva muri siporo icyakora hakabamo umwihariko wo gukorana n’ababyeyi babo.
Ati: “Iyo tuvuga u Rwanda rw’ejo tugomba no kugira uruhare rwo kuruzamura neza. Aha hari umwana twatangiye nyina atabona naho amusiga ariko ageze igihe ubwe arakorana n’abandi siporo, birampa ikizere.”
Akomeza avuga ko iki gikorwa kizanagira uruhare mu kuzamura impano mu mikino aho abana bato bashobora kuzamukira.
Ati: Ntabwo intego ari ukurambura amaguru gusa, ariko no ku rwego rw’umupira.”
Ni igikorwa nawe ubwe yitabira, ari kumwe n’abakozi be bose mu rwego rwo gufatanya n’abaturage.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushoki, Mutuyimana Jeannette, yabwiye umunota ko mu gihe amaze ayobora uyu murenge, yasanze iki gikorwa gihari, ashima ingufu kimaze kugira n’umusaruro byatanze urimo gufasha abari mu za bukuru kurwanya indwara zibibasira.
Yashimangiye ko kuba ibi bikorwa biri mu giturage ari ibintu byiza, kuko binabafasha gutambutsa ubutumwa byoroshye iyo bahuriye muri siporo, bakanigiramo byinshi birimo ikinyabupfura, isuku n’ibindi.
Ati: “Kuri twebwe nk’abayobozi ni uburyo bwiza w’ubukangurambaga.. Burigihe iyo tuje ahangaha ntitwabura icyo dusiga tubabwiye. Ni ibintu byiza kubona aba mama, abato, abakuze, intumbero yacu nuko byagera kuri muturage wese.”
Abaturage kandi bakanguriwe gukomeza kugira umuco wo gukora siporo kugira ngo ibafashe kubungabunga ubuzima bwiza, babutswa ko atari iy’abanyamujyi gusa.
Ubushakashatsi bugaragaza ko Siporo ku bantu bageze mu za bukuru ari ingenzi cyane mu kubungabunga ubuzima buzira umuze, kurinda indwara zitandura (NCDs), no kongera imbaraga mu ngingo.
















