sangiza abandi

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda

sangiza abandi

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda, banashyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyabaye mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’lgihugu ku nshuro ya 32, kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Gashantare 2026.

Uyu munsi wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, kuri iyi nshuro wahawe insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.

Ibikorwa bijyana no kwizihiza uyu munsi, byatangiranye n’Ukwezi kwahariwe ubutwari kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026.

Uku kwezi kwaranzwe n’ibikorwa by’ubukangurambaga byibutsa Abanyarwanda kwitegura no kugira uruhare mu kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi w’Intwari z’lgihugu; ndetse no kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari mu mibereho yabo ya buri munsi.

Kwizihiza uyu munsi kandi, bikorwa mu ngeri zose haba mu biganiro, gutegura amarushanwa mu mikino itandukanye, ibitaramo n’ibindi.

Umunsi w’Intwari watangiye kwizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka mu 1999, nyuma y’uko utandukanyijwe n’uwo gukunda Igihugu wabaga ku wa 1 Ukwakira buri mwaka.

Intwari u Rwanda rwizihiza ziri mu byiciro bitatu birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba. Kinarimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1990.

Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Félicité Niyitegeka n’abanyeshuri b’i Nyange mu gihe icy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo kuko hakiri gukorwa ubushakashatsi mbere yo kwemeza abazajyamo.
Umunsi w’Intwari utegurwa n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, CHENO (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honour), nk’uko biteganywa mu ngingo ya 6(h) y’itegeko No 65/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rirugenga.

U Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari mu rwego rwo gushima abana b’u Rwanda bitanze batizigama bakaruhanga, abarwubatse, abarubohoye ingoyi y’ubukoloni n’iy’ubutegetsi bubi, abahagarise Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, n’abakomeye ku bunyarwanda n’abarwanyije akarengane n’amacakubiri ayo ari yo yose;

CHENO ivuga kandi ko uyu munsi wizihizwa mu rwego rwo kuzirikana Intwari z’u Rwanda, iza kera n’iz’ubu kuko zasigiye Abanyarwanda umurage w’ubutwari uhebuje u Rwanda ruzakomeza kubakiraho n’ejo hazaza.

Photos:

[fluentform id="3"]