Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026 muri Kigali Convention Center hatangiye kubera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20, ndetse yagarutse ku ngingo zitandukanye zubaka igihugu.
Ni inama yari yitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye baturutse mu bice byose by’Igihugu kugira ngo batange umusanzu ku biganiro bigamije iterambere ry’u Rwanda.
Ni mu gihe abatari baje muri KCC bo bari mu bice bitandukanye mu turere batuyemo aho bari bahuriye kuri site zateganyijwe, nabo bahabwa umwanya batanga ibitekerezo.
Ni inama yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, aho yagarutse ku bibazo biba mu mikoranire hagati y’abayobozi, avuga ko bihombya igihugu, anakebura abayobozi barangarana abaturage kandi barakoze ibikorwa bagomba guhemberwa.
Perezida Kagame yatangiye yibutsa abayobozi gufata inshingano
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abayobozi bajya mu nshingano baba bakwiye guharanira gushyira mu ngiro inshingano bahawe.
Ati “Bayobozi dukwiye kumenya gufata inshingano kugira ngo igihe ni kigera tuzabazwe ibyo dukora. Tubazwe tuti, ese ko wemeye inshingano, iyi nshingano isaba ibi turabizi, wahawe amikoro ameze atya mu nyungu z’Abanyarwanda bose, ibyo wabigenje ute? Ayo mikoro wayakoresheje ute? Wayagize ayawe gusa cyangwa wayakoresheje ku buryo bigera ku bo byari bigenewe”.
“Icyo ntabwo dukwiriye kukinyura iruhande n’umunsi n’umwe. Kubazwa ibyo dushinzwe, tukabisobanura ndetse byaba na ngombwa tukabyishyura mu gihe tutashoboye kubisobanura uko byakoreshejwe mu nyungu rusange.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku mikoranire y’inzego za leta aho kudakorana kwazo bituma hari imishinga imwe n’imwe itegurwa nabi ndetse ikabura gikurikirana.
Ati “Ugasanga umushinga warateguwe ariko utegurwa bituzuye. Kubera ko niba ari urwego uru n’uru rubishinzwe mbere y’abandi, ugasanga urwo rwego ntabwo rwakoranye n’izindi nzego bakwiriye kuba bafatanyije kugira ngo bategure uwo mushinga.”
Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’abayobozi barangarana abaturage aho yavuze ko ababikora baba bagomba kubibazwa aho baba bakora ahariho hose.
Yavuze ko hari igihe usanga hari abakora mu mishinga ku buryo abaturage bakwiriye kuba bishyurwa, nta kibazo bafite, ariko abayobora imishinga bo barahembwa imishahara nyamara umuturage ukora buri munsi ntacyo ahabwa.
Ati “Wazabaza bakakubwira ibibazo.. wowe kuki wahembwe.”
Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’u Rwanda na Congo n’umubano wa Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi.
Ati” Muzi ibibazo tumaranye imyaka bijyanye n’abaturanyi bo muri Congo ndetse rimwe na rimwe hakajyamo ibijyanye n’abaturanyi bo mu Majyepfo mu Burundi.
Ubundi uko nari mbizi mu mateka, Abanyarwanda n’Abarundi babita ko ari impanga. Ariko Abarundi bo bahisemo ko ntabwo tugishaka ko tuba impanga, turashaka ko tuba impanga n’Abanye-Congo. Ibyo nta kibazo mbifiteho.
Ariko uko kuba impanga, cyane cyane kurimo politiki. Politiki yo kwiyanga no kwanga abandi. Ibyo bakabihuriraho. Ibi ntabwo ari ibanga, ubwabo barabyivugira, abo bayobozi b’ibyo bihugu. Niba ushaka kumenya ko aribyo jya utega amatwi wumve ibyo bakubwira bo ubwabo.
Izi ntambara zimaze iminsi, iyi ntambara yo muri Congo mureba, ntabwo yatangijwe n’u Rwanda, ntabwo yaturutse mu Rwanda.. Yaturutse kuri Congo n’ahandi, uko babigenje hagati yabo, ibyo ntabwo bindeba.”
Ikibazo cy’amabuye y’agaciro yo muri Congo u Rwanda rushinjwa cyagarutsweho
Umukuru w’Igihugu agira ati” Iyo tuza kuba turi muri Congo dushaka amabuye y’agaciro, twari kuba dukize inshuro 100 kurusha uko turi uyu munsi.
Nabajijwe inshuro amagana, bati u Rwanda ruri muri Congo. Hari ikintu cy’ingamba z’ubwirinzi twafashe kugira ngo duhangane n’ibibazo bituruka hariya. Igisubizo cyanjye kuri icyo kibazo, kuva kera, cyari niba umbajije niba turi muri Congo, ujya wibaza impamvu u Rwanda rwajya muri Congo, ibyo byaduha igisubizo utiriwe umbaza.”
Perezida Kagame yavuze ko iyo bamubajije icyo kibazo, baba bashaka ko avuga ngo Oya, hanyuma bitume ikibazo kijyanye n’impamvu hashyizweho ingamba z’ubwirinzi, bihinduka ko ntacyo zimaze, hanyuma habaho gusubiza Yego, bikaba byaba bivuze ko aricyo kibazo cyonyine Isi ihangana nacyo.
Ikibazo u Rwanda rufite muri Congo ni icy’Interahamwe
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo u Rwanda rufite muri Congo kijyanye n’Interahamwe ziriya n’icengezamatwara rishingiye kuri Jenoside kandi bagahora iteka batunga u Rwanda urutoki.
Ati “Turaje tubagenze nk’uko twabagenje ubushize. Uko byabaye ubushize murakuzi? Sinzi niba mutegereje abo ubushize byahitanye ko aribo babyivugira. Ibyo nabyo bikongera, ibyo navugaga bituruka hanze, bikaba ko turi muri Congo gushaka amabuye y’agaciro.
Ko aricyo cyatumye dufitanye ibibazo na Congo, bikaba ko u Rwanda rwacu ari ruto dushaka kujya muri Congo kugira ngo turwagure. Impamvu zikaba nyinshi bagahimba impamvu ariko bakanyura iruhande rw’ikibazo kimwe bazi, bagizemo uruhare, kijyanye n’Interahamwe ziri hariya muri Congo, zari zaratujwe, zahawe imbunda, zigisha ari abari basanzwe, abashya, bagirwa Ingabo za Congo.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje aho u Rwanda rugeze mu iterambere
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin , yagaragaje ko mu mwaka wa 2024-2025, ubukerarugendo bushingiye ku nama n’imyidagaduro bwinjrije u Rwanda miliyoni 108$ avuye kuri miliyoni 95$ .
Yabigarutseho mu ishusho y’ibimaze gukorwa muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere ry’Igihugu ya NST2.
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko amafaranga yinjiye avuye mu bukerarugendo yiyongereye.
Ati ” Urwego rw’ubukerarugendo na rwo rwagize uruhare agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga , aho rwinjirije igihugu miliyoni 647$ mu 2024, avuye kuri miliyoni 620$. Intego dufite ni ukugera kuri miliyari 1,5$ muri gahunda ya NST2.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugira ngo ibi bigerweho, guverinoma yafatanyije n’abikorera kandi ko izakomeza gushora imari mu bikorwaremezo biteza ubukerarugendo imbere, harimo n’ikibuga cy’Indege gishya mpuzamahanga cya Kigali.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko Guverinoma izakomeza kwibanda ku kunoza no kwagura no kwakira inama mpuzamahanga n’imikino itandukanye.
Yakomeje avuga ko mu 2024-2025, iyi gahunda yo kwakira imikino n’inama , byinjirije u Rwanda Miliyoni 108$ avuye kuri miliyoni 95$ . Ni mu gihe intego yari miliyoni 224$.
Yagaragaje ko uyu musaruro wavuye mu nama zirimo Shampiyona y’Isi y’Amagare ndetse n’irushanwa ry’Iteramakofi ryabereye mu Rwanda.
Ati ” Turibuka amarushanwa mpuzamahanga twakiriye, arimo iry’amagare, UCI, iteramakofi, ndetse n’ayandi, yatumye u Rwanda rwongera kugaragara ku ruhando rw’amahanga. “
Ikiganiro ku nsanganyamatsiko “Guharanira iterambere rirambye”
Abari bitabiriye Umushyikirano bagejejweho ikiganiro ku iterambere rirambye cyayobowe na Michelle Umurungi ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Iki kiganiro kirimo kandi Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa; Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Telesphore Ndabamenye; Rwiyemezamirimo Faustin Kamo; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Alice Uwase na Ivan Murenzi uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko hari ibintu bine biramutse bikozwe neza byatuma u Rwanda rwihuta mu iterambere. Icya mbere ni imikoranire, aho avuga ko imikoranire mibi ituma hari imishinga myinshi idatanga umusaruro uba witezwe, bigatuma igihugu gihomba cyane.
Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Telesphore Ndabamenye, yavuze ko nta terambere rirambye ry’ubuhinzi n’ubworozi ridafite umusaruro uhagije n’ubudahangarwa bw’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Yavuze ko hari ishoramari rifatika ryashyizwe mu ishwagara hagamijwe gushaka inyongeramusaruro. Ibi bijyana no gukorera igenamigambi rifatika ry’ubutaka, kuko ubu hari ibice byejeje ibihingwa.
Dr Ndabamenye yavuze ko avoka z’u Rwanda ziri gushakishwa cyane ku isoko mpuzamahanga, asaba abaturage kugira uruhare mu buhinzi bwa Avoka kuko zifite isoko rigari.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, Alice Uwase, yavuze ko hashize imyaka 96 mu Rwanda hacukurwa amabuye y’agaciro.
Yavuze ko 80% by’uturere twose two mu Rwanda hari amabuye y’agaciro uhereye muri Kigali ahari Gasegereti ku musozi wa Mount Kigali.
Ati “Igihugu cyacu cyose kirimo amabuye y’agaciro, ndetse n’isoko mpuzamahanga rirabizi kuko 31% ya Wolfram ikoreshwa ku Isi hose iba yaturutse mu Rwanda, ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa Kane ku Isi. Coltan ikoreshwa ku Isi hose, iva mu Rwanda 22%. Rero abahakana ko amabuye yacu adahari koko wasanga bayakoresha muri telefoni zabo.”
Yavuze ko umwaka ushize, ibikorwa by’ubucukuzi bwatanze akazi ku bantu ibihumbi 92 mu gihugu. Isanduku ya leta yinjijwemo imisoro ya miliyari 129 Frw avuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho bitewe n’imihigo. Yatanze urugero ku rwego rw’ubuzima, avuga ko mu 2000, ababyeyi babyariraga kwa muganga bari 27%. Mu bana 10 bavukaga mu Rwanda, nibura batatu nibo bavukiraga mu Rwanda.
Icyo gihe ubwishingizi bw’ubuzima bwari 8%, abo ni bo banyarwanda bari bafite ubwishingizi bw’ubuzima.
Nyuma ubu, ababyeyi babyarira kwa muganga ni 98%. Ati “Murumva ko icyo ari ikintu gifatika naho ku bwishingizi turi hejuru ya 90%.”
Yasojwe no kwakira ibibazo n’ibitekerezo bitandukanye
Abaturage batandukanye mu gihugu batanze ibitekerezo ari nako banyuzagamo ibibazo bitandukanye bagasubizwa.
Kimwe mu bibazo byabajijwe ni icyabajijwe n’umuturage wo mu Karere ka Ngoma kijyanye no gutera intanga inka aho Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphole Ndabamenye yabajijwe icyabaye ku buryo abaturage babura intanga z’inka.
Minisitiri w’Ubuhinzi yabajijwe na Perezida Kagame icyabuze ngo icyuma cyifashishwa mu kubika intanga kiboneke ariko ntagisubizo gifatika cyatanzwe, gusa Minisitiri Dr Ndabamenye yasabye Perezida Kagame imbabazi zo kuba kitarashatswe hakiri kare.
Mu buhinzi kandi habajijwe ikijyanye no kwagura ubuso bwuhirwa, asubiza ko muri Ngoma hagiye gukorwa inyigo ku buryo hashakirwa ubushobozi.
Habajijwe kandi ikibazo kijyanye n’umuhanda wa Sake – Mugesera, aho Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko hari gahunda y’uko imihanda yose itarajyamo kaburimbo igiye kunozwa igashyirwamo latérite, ikubakirwa inzira z’amazi, umusaruro ukajya ugera ku masoko mu buryo bworoshye.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo yavuze ko hari gahunda yo kongera imihanda ya Siporo, ubu mu minsi mike hari gahunda yo kuyishyira ku i Rebero ndetse ko n’ahandi izakomeza kuhagera.















Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi, yagaragaje ibyo u Rwanda rwagezeho mu mibare

Ikiganiro cyayobowe na Michelle Umurungi ushinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB





