Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine, yashyize umucyo ku mikorere n’imikoreshereze y’Irangamuntu koranabuhanga asobanura ko umuntu ku giti cye ariwe uzajya ahitamo amakuru agomba gusangiza bitewe na serivise agiye gusaba cyangwa gutanga.
Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, Umuyobozi wa NIDA yashyize umucyo ku kibazo bamwe bibazaga kijyanye no gutanga amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanaga n’uburyo umuntu azajya ahitamo ubwoko bw’amakuru agomba gusangiza bitewe n’uwo agiye kuyasangiza n’icyo ashaka kuyamaza.
Mukesha yasobanuye ko nyirubwite ariwe uzajya ahitamo amakuru ashaka gutanga bitewe n’urwego runaka bagiye kugirana imikoranire, hanyuma bitewe na serivise agiye guhabwa ahitemo amakuru ajyanye nayo gusa ku buryo atazatanga amakuru ye yose.
Yagize ati “Nyirubwite wenyine niwe uzajya ahitamo amakuru agomba gutanga bitewe n’urwego runaka bagiye gukorana hanyuma mu gihe iyo mikoranire irangiye azajya abwira ibigo byose bigera ku makuru ye kugira ngo niba hari ibyo batagikorana abashe guhagarika gukomeza kubisangiza amakuru ye kandi nta mikoranire bagifitanye.”
Mu gusobanura uburyo buzajya bukoreshwa mu gusangiza amakuru, Umuyobozi wa NIDA yasobanuye ko hazajya hakoreshwa ikoranabuhanga hanyuma umuntu akemeza koko niba yemera kuyasangiza ikigo runaka kugira ngo gikoreshe ayo makuru ye bitewe n’ayo gishaka bijyanye n’imikoranire bagiye kugirana hanyuma bikajyana kandi n’ubwoko bw’amakuru azakenerwa.
Yagize ati “ Ntanze nk’urugero niba umuntu ashaka gukorana n’ikigo cy’imari runaka, kizamubwira ubwoko bw’amakuru ye gishaka gukoresha hanyuma yohererezwe ubutumwa (OTP) kuri telefone noneho nyirubwite nawe yemeze niba atanga uburenganzira kugira ngo ayo makuru ye bashaka akoreshwe noneho mu gihe iyo mikoranire irangiye cyangwa umuntu ashaka guhindura ikigo bakoranaga azaba afite uburenganzira bwo guhagarika ikoreshwa ry’amakuru ye kuri icyo kigo batagikorana.”
Kigali yahariwe ibyumweru birindwi
Nyuma yo gusoza gahunda yo kwemeza imyorondoro mu Turere dutandukanye hagamijwe gutanga Indangamuntu koranabuhanga, kuri uyu 7 Gashyantare 2026, NIDA yakomereje ibyo bikorwa mu Mujyi wa Kigali hatangwa Indangamuntu koranabuhanga.
Biteganyijwe ko muri Kigali icyo gikorwa kizamara ibyumweru birindwi aho hagenda hatoranywa imirenge ibiri cyangwa itatu muri buri Karere, igakorerwamo Icyumweru kimwe, hanyuma abakozi ba NIDA bakimukira mu wundi murenge bitewe n’imiterere y’Umujyi wa Kigali, ikindi kandi muri buri murenge hagenwa site zo gufotoreraho zishobora kuba nyinshi bitewe n’imiterere y’Umurenge.
Muri iki Cyumweru cya mbere, mu Karere ka Nyarugenge biri gukorerwa mu Mirenge ya Nyakabanda, Rwezamenyo na Gitega aho hari amasite 17, Gasabo biri gukorerwa mu mirenge ya Kimihurura na Kacyiru ku masite 14, mu gihe mu Karere ka Kicukiro biri gukorerwa mu mirenge ya Niboyi, Kagarama na Kicukiro ahari amasite 12.
Ugiye kwemeza imyirondoro ye yitwaza nimero y’Indangamuntu y’ababyeyi be, yaba yarashatse akagenda yitwaje nimero y’indangamuntu y’uwo bashakanye.
Ushaka kwemeza imyirondoro ye kugira ngo uzahabwe Indangamuntu koranabuhanga ukoresheje telefoni yawe cyangwa mudasobwa unyuze ku rubuga http://new.irembo.gov.rw, ukareba ahanditse irangamimerere, ugahitamo kwemeza imyirondoro y’Indangamuntu koranabuhanga y’umuntu ku giti cye, cyangwa ku y’abishingiwe, ukagenzura neza amakuru yose hanyuma ukayemeza. Iyo umaze kuyemeza werekeza kuri site ikwegereye ugafotorwa.
Uyu mushinga w’Irangamuntu koranabuhanga watangiye mu 2023 ndetse ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.
Iyi Ndangamuntu koranabuhanga izahabwa Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda by’igihe gito (mu gihe bakeneye serivisi), abimukira n’abadafite ubwenegihugu baba mu Rwanda.
Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, indi iri mu buryo bwa QR Code ku buryo wayigendana muri telefone cyangwa mudasobwa ndetse no guhabwa nimero izwi nka ‘Token’ ishobora gukoreshwa mu kubona amakuru yawe, itandukanye na nimero y’Indangamuntu. Mu bimenyetso bitangwa harimo imboni, intoki zose ndetse n’isura.
Bitandukanye na mbere, ntibizaba bikiri ngombwa ko umuntu agendana indangamuntu agiye gusaba serivisi runaka.
Kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka itanu, uwo azajya ahabwa indangamuntu iriho ifoto gusa kuko ibimenyetso ndangamiterere bigenda bihindagurika. Kuva ku myaka itanu kuzamura ni we uzaba yemerewe gutanga bya bimenyetso.
Biteganyijwe ko indangamuntu koranabuhanga izashyirwa hanze muri Nyakanga 2026, ubu u Rwanda rukaba rugeze muri kimwe cya kane cy’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.










One Response
Iyogahunda ninziza