sangiza abandi

Inyungu fatizo ya BNR yageze kuri 7.25%

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku ma banki ho iby’ijana 50, kigera kuri 7.25% mu gihembwe cya kane cya 2025, kivuye kuri 6.75% cyariho mu gihembwe cyabanje.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Gashyantare 2026, mu kiganiro kigaruka ku mwanzuro w’Akanama gashinzwe politiki y’ifaranga ndetse no kugaragaza ishusho y’urwego rw’imari mu gihembwe cya kane cya 2025.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yavuze ko BNR yazamuye urwunguko fatizo rugera kuri 7.25 ruvuye kuri 6.75, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ituze ry’ibiciro ku isoko no kurinda agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

Ati “Ibi bizafasha kugabanya ingaruka zikomoka ku izamuka ry’umuvuduko w’ibiciro ndetse no kugarura umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu mbago zawo mu gihe kiringaniye.”

Mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wariyongereye ugera kuri 7.4% uvuye kuri 7.2% wariho mu gihembwe cya gatatu cya 2025.

BNR yagaragaje ko uku kwiyongera kwaturutse ahanini ku muvuduko wo hejuru w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu.

Komite ishinzwe politiki y’ifaranga yagaragaje ko igitutu cy’izamuka ry’ibiciro ahanini cyaturutse ku biciro by’amacumbi, resitora n’amahoteri, ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi byashyizweho mu Kwakira 2025 hamwe n’izamuka ry’ibiciro by’amakara n’ibikomoka kuri peteroli.

BNR yagaragaje ko byitezwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzakomeza kuba hejuru mu gihe kigufi, aho ushobora kuba hejuru gato ya 8% mu gihembwe cya mbere cya 2026.

Gusa bitaganyijwe ko igitutu cyawo kizacogora bigafasha umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro kugenda usubira mu mbago ngenderwaho mu mpera z’umwaka wa 2026. 

Ku rundi ruhande, Hakuziyaremye agaragaza ko mu mwaka wa 2025, ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 14.1%, ahanini biturutse ku izamuka ry’ibicuruzwa bisanzwe byoherezwa mu mahanga.

Yagize ati “Iri zamuka ryaturutse ku kwiyongera kw’ubwinshi bwa Kawa n’amabuye y’agaciro byoherejwe hamwe n’ibiciro byabyo byari hejuru ku isoko mpuzamahanga.”

Icyakora, nubwo ibyoherezwa mu mahanga byazamutse, icyuho hagati y’ibijya n’ibiva mu mahanga cyiyongereyeho 2.7% ugereranyije n’umwaka wa 2024. 

Inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho nayo yarazamutse igera kuri 6.87% mu gihembwe cya kane cya 2025 ivuye kuri 6.78% mu gihe nk’icyo mu mwaka wa 2024.

Muri rusange BNR yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwitwara neza mu mwaka wa 2025, aho bwazamutse ku kigero cya 8.7% mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2025, ugereranyije na 7.2% byari byazamutseho muri 2024.

BNR yazamuye igipimo cy’inyungu fatizo itangiraho inguzanyo ku ma banki igera kuri 7.25%

Photos:

[fluentform id="3"]