sangiza abandi

MINEMA yasabye abantu kwitwararika mu bihe by’ imvura irimo n’inkuba

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yongeye kwibutsa Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose uko bakwiye kwitwararika muri ibi bihe by’imvura irimo inkuba mu rwego rwo kwirinda ibyago bituruka ku kutitwararika harimo  no kubura ubuzima.

MINEMA yasabye abantu bose ko muri ibi bihe by’imvura irimo inkuba bakwiye kongera kwigengesera bagakurikiza amabwiriza n’inama bagirwa n’inzego zitandukanye k’uburyo bakwiye kwitwara. 

MINEMA yibukije abantu ko ibyo bakwiye kwitaho muri ibi bihe harimo kwirinda kwinyagiza ukihutira kugama mu nzu iri hafi yawe kandi ukirinda kugama munsi y’ibiti, iminara y’itumananaho cyangwa kwegera inzitiro z’ibyuma.

Yasabye abantu kandi kwirinda kureka amazi no kudakora indi mirimo  iyari yo yose hanze  mu mvura irimo inkuba, ukirinda gukoresha telefone kandi ukibuka gucomokora ibikoresho bikoresha amashanyarazi.

Mu cyumweru gishize nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gashyantare 2026, hazagwa imvura nyinshi ugereranyije n’iyari isanzwe igwa muri icyo gihe.

Meteo Rwanda yatangaje ko mu mpera za Gashyantare kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri icyo gihe.

Photos:

[fluentform id="3"]