sangiza abandi

Abakoze ibiraka muri REB barishyuza ibirarane by’amezi atatu baberewemo

sangiza abandi

Abakozi bakora ibiraka mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), abazwi nka banyakabyizi barasaba ko bishyurwa ibirarane by’amezi atatu baberewemo, aho kuri ubu batorohewe n’ubuzima.

Aba bakozi bari hagati ya 35 na 40 bavuga ko bakoze muri gahunda yo gutanga mudasobwa mu bigo by’amashuri ‘Engraving Program’ bakaba bavuga ko kuva batangira gukora iyi mirimo ntaniritoboye barahabwa kandi nyamara bagakwiye kujya bakora bayacyura kuko ari yo masezerano bagiranye n’ababahaye akazi.

Bamwe muri bo babwiye UMUNOTA ko bagiye babaza abayobozi babashinzwe bagakomeza kubarerega bababwira ko babirimo ariko nanubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Umwe yavuze ko yagerageje kubaza mu buyobozi bukuru bwa REB igihe bazishyurirwa ariko nta gihe rubaka bahawe, ahubwo bababwira imvugo idahinduka ko bari kubikurikirana.

Yagize ati “Njyewe bandimo asaga 700,000 Frw, twagerageje kubaza guhera ku badukurikirana umunsi ku munsi kugeza ku muyobozi mukuru wa REB ariko ntacyo byigeze bitanga kuko bose badusubiza igisubizo kimwe ngo ‘tubirimo’.”

Undi twaganiriye yavuze ko yakoze iminsi 51 ariko ntafaranga na rimwe yigeze ahabwa kandi bari bamubwiye ko agomba kujya ahembwa ku munsi.

Yagize ati “Twatangiye batubwira ko tuzajya duhembwa ku munsi none nkoze iminsi 51 ntaniripfumuye barampa, kandi mu by’ukuri turayakeneye kuko ubuzima bw’i Kigali nawe urabuzi, noneho iyo ukodesha ubu banyir’inzu ntacyo kubabwira tugifite. Turasaba MINEDUC kudufasha ikibazo cyacu kigakemuka”.

UMUNOTA wagerageje kuvugisha umuyobozi mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, kuri iki kibazo ngo agire icyo atangaza ariko ntabwo yashatse kugira icyo akivugaho.

Mu bakozi bari kwishyuza harimo abatekisiye bakora mu bijyanye no gushyira sisiteme na porogaramu muri mudasobwa zihabwa ibigo by’amashuri n’abandi babafasha ndetse bose bahuriza ku kibazo bafite kijyanye n’imibereho kuko abenshi muri bo baba mu nzu bakodesha yewe no gukora ku munwa bikaba bigoye.

Barasaba ko Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego bireba kubafasha ikibazo cyabo kigakemuka bakishyurwa amafaranga yabo bakoreye kugira ngo babashe gukemura ibibazo byabo by’ubuzima bwa buri munsi kuko batorohewe bamwe ba nyiri nzu bari kubasohora kubera kumara igihe batishyura.

Abakoze ibiraka muri REB Barasaba MINEDUC kubafasha bakishyurwa

Photos:

[fluentform id="3"]