sangiza abandi

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Gianni Infantino ku guteza imbere umupira w’u Rwanda

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yagaragaje umusanzu wa gahunda ya FIFA Forward yatangijwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) mu guteza imbere umupira w’amaguru by’umwihariko ku Rwanda.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za FIFA zitandukanye, Perezida Kagame yerekanye ko iyi gahunda hari byinshi yafashije kandi ikiri gufasha umupira w’amaguru w’u Rwanda gutera intambwe ishimishije ashimira by’umwihariko uruhare rwa Perezida Gianni Infantino.

Yagize ati “FIFA Forward yafashije mu kubaka hoteli y’ishyirahamwe ryacu ry’umupira w’amaguru. Mu turere dutandukanye, FIFA Forward iri gutera inkunga ibikorwa byo kubaka ibibuga bifite ibipimo byemewe na FIFA.”

Yakomeje agira ati “Ni iby’ingirakamaro ku bakinnyi bacu gukinira ku bibuga byo ku rwego rwo hejuru, kuko bifasha gukora imyitozo myiza ijyana n’amarushanwa akomeye.”

Mu myaka 10 ishize, FIFA Forward yafashije amashyirahamwe y’umupira w’amaguru atandukanye ku Isi arenga 200, aho yashyize mu bikorwa imishinga 2000 ishoyemo arenga miliyari 5 z’Amadorali ya Amerika.

Muri uyu mwaka wa 2026, binyuze muri gahunda ya FIFA Forward 3.0, FIFA izatanga miliyoni 1,55$ asaga Miliyari 2 Frw ndetse na miliyoni 1,2$ agera kuri miliyari 1,8 Frw mu gushyigikira imishinga ya FERWAFA itandukanye irimo kubaka ibibuga byo mu turere twa Rusizi, Rutsiro na Gicumbi n’ikindi cyo mu Karere ka Gasabo.

Si ibyo gusa kandi kuko FIFA izatanga asaga miliyoni 439,5 Frw muri gahunda ya ‘Talent Development Scheme- TDS’ yo guteza imbere impano z’abakiri bato ndetse na miliyari 1 Frw yo kwakira imikino ya gicuti ya FIFA Series izahuriza ibihugu umunani mu Rwanda iteganyijwe kuva tariki ya 26 Werurwe 2026.

Gianni Infantino aherutse mu Rwanda aho we na Perezida Paul Kagame bahaye impano y’imipira yo gukina abana 220 bakina ruhago mu gikorwa cyiswe “FIFA Football Festival” cyabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Ukuboza 2025.

Infantino kandi yashimiye Perezida Kagame ku bwo kubaka Stade Amahoro iri muzigezweho ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yashimiye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ku ruhare agira ku guteza imbere umupira w’u Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]