Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yakiriye itsinda ry'”Ishuri Umuco” rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, bari mu ruzinduko mu Rwanda.
Iyi minisiteri ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare, yatangaje ko abagize iri tsinda ‘Ishuri Umuco’ bagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga, Grace Nyinawumuntu.
Aba bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye ariko zibanze ku mahirwe aboneka mu Rwanda yafasha urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu nzego zitandukanye.
Iri tsinda riri mu rugendo shuri mu Rwanda rugamije guha urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga amahirwe yo kumenya umuco n’amateka by’igihugu cyabo, no kubongerera ubumenyi mu gukoresha Ikinyarwanda.
Zimwe mu ngendo shuri iri tsinda rimaze kugirira mu Rwanda harimo urwo bagiriye mu kigo ‘SavingGorillas’ n’ahabera umuhango wo Kwita Izina mu Karere ka Musanze.
Abagize iri tsinda kandi bakoze amahugurwa ku rurimi rw’Ikinyarwanda, umuco n’amateka by’u Rwanda aho bayamazemo iminsi igera ku 10 hano mu Rwanda.
Mu ijambo rye, asoza aya mahugurwa, Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera yashimye ‘Ishuri Umuco’ ndetse n’ababyeyi bagize uruhare mu kuzana abana kwiga amateka n’umuco byabo ku isoko, mu Rwanda.
Yibukije ababyeyi ko kutigisha abana babo Ikinyarwanda byima abana uburenganzira bwo kumenya imizi yabo ndetse n’umuco.
Yashimye kandi abagize iri tsinda ko ryigisha abana umuco nyarwanda n’ururimi rw’Ikinyarwanda bityo rikaba ribatamitse ubunyarwanda.
Yifuje ko iyi gahunda y’urugendo shuri nk’uru yakomeza, aboneraho kwibutsa ko kumenya indimi nyinshi ari byiza kandi bikenewe, ariko ko kutamenya urwawe cyangwa urw’abasokuruza bawe ari igihombo gikomeye.











