sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Buhinde

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier, yagiriye uruzinduko mu Buhinde aho yitabiriye inama ijyanye no gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buhinde mu nzego zitandukanye.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa X, kuri uyu wa 2 Werurwe 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga batangaje ko Amb Nduhungirehe ari New Delhi mu ruzinduko rw’akazi. 

Iyi nama izamara iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 2 Werurwe kugeza ku ya 3 Werurwe 2026, MINAFET yatangaje ko izasumirwamo intambwe imaze guterwa mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi n’inzira nshya zo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Minisitiri Nduhungirehe ageze mu Buhinde yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Shri Janesh Kain.

U Rwanda n’u Buhinde bisanzwe bifitanye umubano uhamye watangiye gukomera mu 2018. 

Ubwo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Narendra Modi yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Rwanda, rwasize hahindutse byinshi mu mikoranire hagati y’impande zombi.

Uru ruzinduko rwa Modi rwasize u Rwanda n’u Buhinde bisinyanye amasezerano y’ubufatanye yibanda ku byiciro binyuranye nk’umutekano, ubucuruzi, ubufatanye mu kongera umusaruro w’amata, ubufatanye mu kuzamura umusaruro w’impu, ubuhinzi ndetse n’umuco.

Mu 2025 Abanyarwanda bivuriza mu Buhinde bashyiriweho igabanyirizwa rya 15% by’igiciro cy’ubuvuzi ku ndwara zose bahivuriza.

U Buhinde bufite ubuvuzi buteye imbere ku Isi mu kuvuura indwara zitandukanye zirimo iz’umutima, kanseri, gusimbuza ingingo, ubugororangingo, kubaga ibibyimba, kubaga umugongo n’izindi.

Abanyarwanda bari hagati ya 20 na 30 boherezwa kwivuriza mu Buhinde buri kwezi.

Amb Nduhungirehe yagiriye uruzinduko mu Buhinde

Photos:

[fluentform id="3"]