U Rwanda n’u Buhinde byasinyanye amasezerano y’ubufatanye MoU ajyanye no gusangizanya ubumenyi bushingiye ku muco hagati y’ibihugu byombi ‘Cultural Exchange Programme’ (CEP) azamara imyaka itanu aho azatangira uyu mwaka wa 2026 akazagera mu 2030.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 3 Werurwe 2026, mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane MINAFET.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i New Dlhi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Kirti Vardhan Singh.
MINAFET yatangaje ko uretse gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye ba Minisitiri bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku mikorere n’ubufatanye ibihugu byombi bisanzwe bifitanye mu nzego zitandukanye.
Mu byo aba bombi baganiriye harimo kurebera hamwe uko ubufatanye buhagaze hagati y’impande zombi mu nzego zinyuranye zirimo umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi n’ishoramari, ubuzima, uburezi, siyansi n’ikoranabuhanga, ikoreshwa ry’imbuga zifashisha ikoranabuhanga, umuco ndetse n’imibanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier, ari mu Buhinde aho yitabiriye inama ijyanye no gukomeza ubufatanye bw’ibihugu byombi mu ngeri zitandukanye.
Iyi nama yatangiye ku wa 2 Werurwe kugeza kuri uyu wa 3 Werurwe 2026, yari igamije gusuzuma intambwe imaze guterwa mu bufatanye bw’ibihugu byombi n’inzira nshya zo kurushaho gushimangira ubufatanye mu nzego z’ingenzi zinyuranye.
U Rwanda n’u Buhinde bisanzwe bifitanye umubano uhamye warushijeho gukomera mu 2018 ubwo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Narendra Modi yagiriraga uruzinduko rwa mbere mu Rwanda.
Icyo gihe ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye yibanda ku byiciro nk’umutekano, ubucuruzi, ubufatanye mu kongera umusaruro w’amata, ubufatanye mu kuzamura umusaruro w’impu, ubuhinzi ndetse n’umuco.
In New Delhi, Minister @onduhungirehe and Hon. Kirti Vardhan Singh, @KVSinghMPGonda, India's Minister of State for external affairs, cochaired the second India-Rwanda Joint Commission Meeting.
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) March 3, 2026
The meeting reviewed the state of cooperation between both countries in the areas of… pic.twitter.com/2s8wuNeM0M





