Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya bya lisansi na mazutu bigiye gukurikizwa mu mezi abiri ari imbere kuva ku wa 5 Werurwe 2026 saa kumi n’ebyiri.
Mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa X, RURA yavuze ko ibiciro bishya kuri litiro ya lisansi bitagomba kurenza 1,989 Frw, mu gihe iya mazutu ari 1,948 Frw.
Ni ibiciro bigaragazaga ko habayeho izamuka ry’amafaranga 48 kuri litiro ya mazutu, mu gihe lisansi yagumye ku giciro yari iriho.
Mu Ugushyingo 2025, uru rwego rwari rwatangaje ko litiro ya lisansi izajya igura 1,989 Frw, mu gihe iya mazutu yari 1,900 Frw.
RURA yatangaje ko ibi biciro bishya byashyizweho hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga ry’ibikomoka kuri peteroli, ndetse n’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’ingaruka z’impinduka zigenda ziyongera ku rwego rw’Isi.
Ibiciro bishya bizakomeza gukurikizwa kugeza igihe hazatangarizwa ibindi mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.
Muri iki gihe cy’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati, ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran, ingaruka zayo zatangiye kugera ku bihugu byinshi kuko ubu igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli cyamaze kuzamukaho 13%, aho akagunguru kageze ku madolari 82, nk’uko biherutse gutangazwa na Radiyo y’Abafaransa, RFI.
Mu guhangana n’ingaruka z’iyi ntambara, u Rwanda rwagaragaje uko rugiye guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli gishobora guterwa n’iyi ntambara.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence, mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, yagaragaje ingamba zo guhangana n’ingaruka z’intambara iri kuba hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel.
Ati “Hari abashoramari bemereye Leta ko bagiye kubaka ibigega kugira ngo twongere ububiko bwa peteroli mu gihugu imbere.
Tugomba kubafasha kugira ngo uko kubaka ibyo bigega kwihute mu minsi iri imbere tuzabe dushobora kubika peteroli igihe kirekire.”
U Rwanda rufite ingamba ku bijyanye na peteroli kuko rurimo gukorana n’abakura peteroli hanze kugira ngo harebwe peteroli y’u Rwanda iri mu nzira by’umwihariko yarenze ziriya nzira zirimo kuberamo intambara bityo ikaba yagera mu gihugu vuba kandi ko nihagera ruzaba rwizeye ko rufite ububiko buhagije.
Ubwo Banki Nkuru y’u Rwanda yagaragazaga ishusho rusange y’Urwego rw’Imari ku wa 19 Gashyantare 2026, yatangaje ko ibiciro bya peteroli muri uyu mwaka wa 2026 byitezwe kugabanukaho 13%.





