sangiza abandi

CPF Group yatangiye gukorera mu Rwanda ishora miliyoni zirenga 30 z’amadolari

sangiza abandi

Ikigo cya CPF Group, gikomoka muri Kenya cyafunguye ku mugaragaro ishami mu Rwanda, aho kizajya gishora imari igatera inkunga imishinga minini y’igihe kirekire, mu guteza imbere ubukungu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

CPF Groupe ni ikigo cyatangiriye muri Kenya mu 1992, gikora mu rwego rw’imari n’ubwishingizi ariko kigakora n’irindi shoramari ririmo serivisi z’imari n’ubugenzuzi, ishoramari mu bikorwa remezo n’ibindi. Iki kigo kizajya gikorera mu Rwanda binyuze mu kigo cya Rukisha Solutions.

CPF Group kandi ifite ishami ryihariye ryitwa CPF Capital & Advisory, rifasha ibigo binini ndetse n’ibigo bya Leta gushaka imari binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane (Capital Markets), ndetse kigatanga serivisi z’ubujyanama mu by’imari n’ishoramari, bifasha imishinga gutegurwa neza.

Ubwo iki kigo cyafunguraga ku mugaragaro mu muhango wabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Werurwe 2026, Umuyobozi Mukuru wa CPF Group muri Kenya, Dr. Hosea Kili, yavuze ko u Rwanda rukwiye kwishimira kuba ari rwo gihugu cya mbere CPF Group ihisemo gutangiriramo gahunda yo kwagura ibikorwa byayo muri Afurika.

Yagize ati “Twasesenguye amahirwe ari mu Rwanda dusanga hari umusanzu ufatika dushobora gutanga. Tuzakorana bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda mu gushaka ibisubizo by’imari bifasha guteza imbere ibikorwa remezo n’ubukungu muri rusange.”

Dr. Kili yanatangaje ko batangiriye ibikorwa byabo mu Rwanda bashoye imari iri hagati ya miliyoni 20 na 30 z’amadolari y’Amerika.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya CPF Group, Dr. Maurice Ndurugu, yavuze ko bahisemo u Rwanda kubera icyizere rufitiwe mu rwego rw’ubukungu n’imiyoborere.

Yagize ati “U Rwanda ni umutima wa Afurika, ni igihugu gifite icyerekezo n’umutekano mu ishoramari. Ni yo mpamvu twahisemo kuhaherera urugendo rwacu rwo kwagura ibikorwa hanze ya Kenya mbere yo kujya no mu bindi bihugu.”

Yakomeje ashimangira ko CPF Group ifite intego yo gukorera mu Rwanda igihe kirekire, igatanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’imari ndetse no mu mishinga ifite akamaro ku baturage.

Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, yashimangiye ko gufungura ibikorwa bya CPF Group mu Rwanda ari ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi.

Ati “U Rwanda na Kenya bifitanye umubano ukomeye cyane. Turashimira u Rwanda uburyo rwakira neza Abanyakenya. Kuba CPF Group ihisemo kuza gushora imari hano ni ikimenyetso cy’icyizere ibigo byo muri Kenya bifitiye u Rwanda.”

Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko Igihugu cyari gikeneye ibigo binini bishobora gutanga imari ihagije kandi y’igihe kirekire, ifasha abikorera gushyira mu bikorwa imishinga minini.

Ati “Iyo habonetse imari ihagije kandi ifite igihe kirekire cyo kwishyurwa, bifasha abashoramari gushyira imbaraga mu mishinga minini. Ibyo bituma haboneka inganda nshya, imirimo ku baturage, ndetse n’ibicuruzwa twajyaga dutumiza mu mahanga bigatangira gukorerwa mu gihugu.”

Yavuze ko bari mu biganiro na Minisiteri y’Imari na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo bashyiraho uburyo bwo gushora imari mu mishinga itandukanye y’igihugu.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri w’Ubucuruzi muri CPF Capital and Advisory, Masi Thuo, yavuze ko bifuza gukora ibikorwa binini mu Rwanda nk’uko bayikora muri Kenya, aho atanga urugero Stade ya Taranta muri Kenya, CPF Group yagize uruhare mu gutegura umushinga no kuwushyira mu bikorwa.

aho bashoyemo imari ndetse bagategura uburyo bwo kuyicunga neza, avuga ko muri iki gihe barimo kuganira na MICROFIN ndetse na Minisiteri y’Ubuzima ku buryo bashyiraho uburyo bwo gukurura inkunga mu mishinga itandukanye y’igihugu.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rubisha Solutions, Mary Wamae, avuga ko CPF Group yubatse izina rikomeye haba mu gushora imari mu mishinga mito n’iciriritse ndetse n’imishinga minini y’ibikorwa remezo.

Yongeyeho ko bafite gahunda yo gushora mu bikorwa bizatuma Igihugu kigera ku ntego z’iterambere, gutanga imirimo ku baturage benshi no kuzamura imibereho myiza y’abaturage nk’uko byagiye bikorwa muri Kenya.

Ku ruhande rwe, Mary Wamae, Perezida wa Rubisha Solutions, yavuze ko CPF Group yashyizeho izina rikomeye kandi ikaba ishobora gukusanya imari no gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse (SMEs) ndetse n’imishinga minini y’ibikorwa remezo.

Yongeyeho ko ingaruka z’iyi gahunda ari uko ayo mafaranga azafasha igihugu kugera ku ntego z’iterambere, gutanga imirimo ku baturage benshi no kuzamura imibereho myiza yabo, nk’uko byagiye bikorwa muri Kenya.

Mary Wamae avuga ko icyerekezo cya CPF ari ugushaka ibisubizo by’iterambere ku barenga miliyoni 300 mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Masi Thuo, Rwanda Bussiness Lead& Executive Director of CPF Capital and advisory said they have different projects to put in practice in Rwanda as they did in Kenya, in Kenya fundarised and structured Taranta Stadium and we looking to structure Rwanda national project programs as they been in discussions with MICROFIN, The Ministry of Health to see how we can structure instruments that can attract funding into various projects within the country.

Chairperson of Rubisha solutions, Mary Wamae said CPF Groupe has created a strong brand and mobilize capital and financial support and funding to SMms and big cash to infrastructure project and programs country have.

She said the impact is what that cash will help the country to do, like supporting the growth of the country, employments to many and prosperity to everybody, as they have done it in Kenya, that what they are trying to put in action in whole region.

Said ” Because we are all one people in the rigion and we are also rooting for intergration of the rigion from a social economic perspective for the prosiperity of everybody in this country.”

She said the vision of CPF is to look for isolutions of a 3 hundred million population in the region.

She said they want to part of Rwanda vision for economic growth, they will be a lot of collaboration with Rwanda institutions and bussiness and for the regulators is a good time to look for regulations and see based on how market are going where is gap to fill.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka