sangiza abandi

Uko kwishyura amavuriro mbere ‘capitation’ byazanye ibisubizo kuri serivisi z’ubuzima

sangiza abandi

Gahunda yo kwishyura amavuriro mbere (capitation) yaje gukuraho imbogamizi zagaragaraga muri serivisi zihabwa abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), harimo no kubona imiti yose umurwayi yandikiwe na muganga.

Iyi gahunda Minisiteri y’ubuzima yatangije mu rwego rwo kurushaho kubaka urwego rw’ubuzima, yakiriwe neza n’ibitaro imaze kugezwamo nk’uko ubuyobozi bwabyo bubihamya.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kabarondo, Shyaka Fidèle, avuga ko mbere bataratangira guhabwa aya mafaranga mbere y’igihe [Capitation], inyemezabwishyu ( Fagitire) zashoboraga kumara amezi arenga abiri zitarishyurwa.

Ati: “Mbere y’uko duhabwa capitation habagaho gutinda kugenzura inyemezabwishyu zijyane n’ibikorwa twabaga twakoze.”

Agaragaza ko habagaho gutinda gukabije ndetse hakaba n’ubwo facture igarurwa nyuma yo kugenzurwa bikaba byafata igihe kirekire ngo ibitaro byishyurwe.

Ati: “Byatumaga ku bitaro usanga nta mafaranga dufite yo kugura imiti ndetse bikazamura n’ideni aho dufatira imiti.”

Aho iyi gahunda imaze kugera, ibi bibazo biri gukemuka, aho ubu ibitaro bibasha kugura imiti yose abarwayi bakenera bakayibona, nk’uko bikomeza kumvikana mu buhamya bwa Shyaka .

Yagize ati: “Ubu baguha amafaranga mbere y’uko ukwezi gutangira. Twebwe turavura, tukohereza fagitire, bwa bugenzuzi bwakorwaga bukabaho nyuma.”

Yakomeje agira ati: “Imiti ubu turayirangura neza, ubu ushobora gusaba imiti ya miliyoni ebyiri cyangwa eshatu, kuri farumasi y’akarere bakayiguha nta mpungenge kuko bazi ko amafaranga n’ubundi tuyafite.”

Akomeza agaragaza ko ubu umurwayi atwara imiti yuzuye bitandukanye n’uko mbere hari n’uwashoboraga kuyibura cyangwa agahabwa micye.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hakomejwe kongerera ubushobozi Mituweli, mu kurushaho kubaka urwego rw’ubuzima abanyarwanda bifuza.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka