sangiza abandi

Abanyarwanda baba USA bahuriye mu nama yiga ku kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu 

sangiza abandi

Abayobozi b’amatsinda y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye i Washington, D.C. mu mpera z’icyumweru gishize mu mwiherero w’iminsi ibiri wari ugamije gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda, iterambere mu rubyiruko no kurebera hamwe uruhare rwa diaspora mu iterambere ry’u Rwanda.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko uyu mwiherero wahuje abayobozi ba diaspora baturutse mu bice bitandukanye  hirya no hino muri Amerika kugira ngo baganire ku buryo bwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Ibi bibaye mu gihe  hashize amezi make habaye inama ya Rwanda Convention USA, yabaye kuva ku wa 4 kugeza ku wa 6 Nyakanga 2025 yabereye muri Irving Convention Center i Dallas na  Texas aho yari imaze imyaka itandatu itaba. 

Iyo nama yabaye iy’ingenzi cyane kuri diaspora  Nyarwanda ndetse icyo gihe ikaba yarahuriranye no kwizihiza imyaka 31 yo Kwibohora kw’u Rwanda ndetse n’umunsi w’Ubwigenge bwa Amerika.

Muri iyo nama, bamwe mu bayoboye diaspora zitandukanye bahuye n’ibigo by’imari byo mu Rwanda birimo Banki ya Kigali, Equity Bank, BPR, ndetse n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB).

Abayitabiriye basuzumye uburyo bwo gushora imari mu kubaka inzu zo kubamo ibizwi nka ‘real estate’, ikoranabuhanga n’izindi nzego zitandukanye. 

Hagaye kandi ibikorwa binyuranye byo kwidagadura byaranzwe n’imbyino za kinyarwanda n’ibitaramo by’abahanzi bakunzwe nka The Ben, Meddy, Kevin Kade na Element EleéeH, bakoze ku mitima y’abari bitabiriye  cyane cyane Abanyarwanda baba muri diaspora.

Abayitabiriye banahawe serivisi za leta aho bari, zirimo gufungura konti muri banki no guhabwa ubufasha mu bijyanye n’imiyoborere aho babuhawe  n’abari bahagarariye u Rwanda.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka